TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya z’icyumweru ziri guhembura imitima ya benshi
1 min read

TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya z’icyumweru ziri guhembura imitima ya benshi

Muri iki cyumweru, abakunzi b’umuziki wa Gospel bongeye guhabwa indirimbo nshya zubaka kandi zigaragaza uburyo umuziki wo kuramya Imana ukomeje gutera imbere. Gospel Today ikugezaho indirimbo 7 nshya zikunzwe cyane zasohotse muri iki cyumweru, hajyendewe kubutumwa zifite, ufuhanga ziteguranwe ndetse nuko zikurikirwa.

Dore uko urutonde rwa TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi uko indirimbo zikurikirana;

1. Shimwa – Asaph Rubirizi ft Prosper Nkomezi
Ni indirimbo yo gushimira Imana ku rukundo n’ibyiza byinshi ikorera abizera bayo. indirimbo Ifite amagambo ahamya imbabazi z’Imana.

2. Ndabyemeye – Ngoga Christophe
Igaragaza ukwiyegurira Imana no kwemera umugambi wayo mu buzima bw’umwizera. Ni indirimbo yizera Yesu nk’umucunguzi.

3. Iratabara – Fortran Bigirimana
Yubakiye ku butumwa bw’uko Imana itabara mu bihe byose. Abayumva bayisangamo guhumurizwa n’icyizere.

4. Rukundo – Rwibutso Emma ft Bosco Nshuti
Ni indirimbo ivuga ku rukundo rw’Imana rutarondoreka. Ihamagarira abantu gusubiza urwo rukundo mu kuyishima.

5. Ndagukunda – Valentin Kwitonda
Yerekana umutima wiyeguriye Imana mu kuyereka urukundo nyakuri. Ni igihangano cyoroshye ariko gisesuye ubutumwa bukomeye.

6. Waiting for You – Queen Eunice
Indirimbo iri mu Cyongereza yibutsa ko abategereje Uwiteka batakorwa isoni. Ifite amagambo asaba kwihangana no kwizera.

https://youtu.be/EjE25hAUeDw?si=2jfrBYyTf4hPSzGP

7. Sogongera – Cornerstone Choir
Igaragaza Imana nk’isoko y’ibyishimo n’imigisha. Ifite injyana igezweho ikomeje gukundwa cyane.


Izi ndirimbo uko ari indwi zigaragaza iterambere rya Gospel nyarwanda no mu karere. Gospel Today buri cyumweru igutegurira indirimbo zikunzwe kugira ngo ukomeze guhemburwa mu buzima bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *