Urugendo rwa Muzika kuri Queen Eunice, kugeza asohoye indirimbo ye ya kabiri “Waiting for You”
3 mins read

Urugendo rwa Muzika kuri Queen Eunice, kugeza asohoye indirimbo ye ya kabiri “Waiting for You”

Mu muziki wa Gospel nyarwanda hakomeje kugaragara impano nshya zihamya umwanya wazo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu. Queen Eunice, umukobwa ukiri muto wo mu karere ka Bugesera, usengera muri ADEPR Nyamata kandi wiga Business Management muri kaminuza, ni umwe mu banyempano bari kuzamuka bafite intego yo gukoresha ijwi ryabo mu guhimbaza Imana no guhamiriza abandi. Indirimbo ze zigaragaza uburyo bwihariye bwo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana igezweho.

Queen Eunice aganira na Gospel Today, yatangaje ko urukundo rwo kuririmba rwamujemo akiri muto, atangira kuririmba muri korali, ariko nyuma akaza kumva ko afite ubutumwa bwihariye Imana yamushinze. Kubera indirimbo ze zakorwaga mu buryo bwa Gospel Contemporary (pop, R&B, soul na rock yoroheje), avuga ko byamugoye guhita azisangira na korali, ariko ntiyacitse intege kuko yumvaga Imana imuhamagariye gutanga ubutumwa bwayo mu buryo bushya.

Yagize ati: “Umunsi umwe hari umuntu wumvise ndirimba ubwo nari mu rugo, maze arankunda aranshyigikira mu buryo bw’amafaranga. Uwo ni we wampaye amahirwe yo gukora indirimbo yanjye ya mbere.” Iyo ndirimbo ye ya mbere yitwa Wisigara, imaze amezi atanu hanze, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel.

Nyuma y’ibitekerezo yahawe n’abakunzi be, cyane cyane abifuzaga kumva ubutumwa mu ndirimbo ze mu ndimi zitandukanye, Queen Eunice yahise yandika indirimbo nshya mu rurimi rw’icyongereza yise “Waiting for You”, ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Yesu afite ubushobozi buhagije kandi ko gukomeza kumwizera ari cyo k’ingenzi. Iyo ndirimbo ni iya kabiri ashyize hanze, ikaba ikurikiye iyambere yatumye yinjira mu rugendo rw’umuziki ku mugaragaro.

Intego ya Queen Eunice mu muziki wa Gospel ni ugukomeza gusakaza ubutumwa bwa Yesu ku isi yose. Yemeza ko indirimbo zose, yaba iziri mu Kinyarwanda cyangwa mu Cyongereza, zishingiye ku butumwa bwiza, kandi zizatuma abantu benshi bahinduka no gukomeza kwizera.

N’ubwo nta muryango mugari w’abamushyigikira mu buryo bw’amafaranga yokwifashisha mubikorwa bye bya muzika, afite itsinda rito ry’abantu bafite umutima wo kumufasha, barimo na Vianney Habimana, ushinzwe guhuza ibikorwa bye bya buri munsi. Abandi bose bafite umutima wo kumushyigikira n’abifuriza gukomeza kumushyigikira bamwegera kugira ngo umurimo w’Imana waguke.

Ku bijyanye n’abo afatiraho icyitegererezo, Queen Eunice avuga ko atagira umuririmbyi umwe yihariye, ahubwo buri wese uririmba neza amufasha mu buryo runaka. Cyakora, yemeza ko akunda cyane ibihangano bya Hillsong Worship n’abandi baririmbyi mpuzamahanga baririmba mu buryo bwimbitse.

Urugendo rwa Queen Eunice mu muziki wa Gospel rurerekana umwete n’ubwitange bwo gukoresha impano Imana yamuhaye mu buryo bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Nubwo urugendo rwe rugifite imbogamizi, indirimbo ze nka Wisigara na Waiting for You zigaragaza icyerekezo gishya kandi gifite imbaraga mu muziki wa Gospel nyarwanda. Uyu mukobwa w’umunyeshuri, umuririmbyi n’umukozi w’Imana, ahamya ko intego ye ari imwe: kumenyekanisha Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zubaka imitima no guhembura abumva bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *