
AS Kigali yinjiye mu ngamba zo gusimuza komite ya Shema Fabrice
Mu gihe habura amasaha make ngo haterane Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba AS Kigali, haravugwa byinshi ku bijyanye n’impinduka zitegerejwe muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Iyi nama iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 guhera saa yine za mu gitondo, ikaba iri bubere cyicaro cy’Umujyi wa Kigali.
Kimwe mu bintu by’ingenzi biri ku murongo w’ibyigwa ni amatora ya Komite Nyobozi nshya izasimbura iyari iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, uherutse gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Kugeza ubu, Dr. Rubagumya Emmanuel wari usanzwe amwungirije, ni we uri kuyobora AS Kigali by’agateganyo, kandi biravugwa ko ashobora gukomeza uwo mwanya.Undi muntu uvugwa mu majwi y’abanyamuryango ni Kankindi Anne-Lise Alida, usanzwe uri hafi ya Komite Nyobozi y’iyi kipe. Nubwo hataratangazwa urutonde rw’abahatanira imyanya, aya mazina yombi aravugwa cyane mu biganiro hagati y’abanyamuryango.
Uretse amatora, iyi nama izibanda no ku gusobanurira abanyamuryango uko ikipe ihagaze n’icyerekezo ifite mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Hazanaganirwa ku kwakira abanyamuryango bashya ndetse no kwemeza amategeko mashya agenga AS Kigali.
Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, muri Serena Hotel i Kigali nibwo Dr. Shema Ngoga Fabrice, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.
Iki gihe yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida ndetse gutorwa kwe byari byari bivuze ko urutonde rw’abantu umunani yatanze rwemejwe nka Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.
Ibi byose birakurikira Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yabaye muri Nyakanga 2024, aho hatangajwe ko AS Kigali izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 540 Frw mu mwaka w’imikino wa 2024/25, aha harimo miliyoni 200 Frw zizagendera mu mishahara y’abakozi.