“Ibindi Bitwenge”: Indirimbo nshya ya Antoinette Rehema izanye ubutumwa bwo kwizera no gushima Imana
2 mins read

“Ibindi Bitwenge”: Indirimbo nshya ya Antoinette Rehema izanye ubutumwa bwo kwizera no gushima Imana

Umuramyi Antoinette Rehema, uzwi cyane ku izina rya “Mama Ibinezaneza”, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibindi Bitwenge”, yasohotse saa moya n’iminota 30 ku isaha yo mu Rwanda. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bw’amashimwe n’ihumure ku bakunzi b’umuziki wa Gospel.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Antoinette Rehema yasobanuye ko iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu Butumwa Bwiza bwa Yohana 9:1-41. Yagize ati: “Iyo Imana igize icyo igukorera, hari igihe abantu bagatangira kwibaza bati: Ese uyu ni we cyangwa si we?” Yifashishije urugero rwa Barutimayo warufite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko igihe Yesu yamuhaga kureba, abamubonaga basanzwe batarabashije gusobanukirwa uburyo yahindutse, ahubwo bakibaza niba koko ari we.

Agaruka ku buzima busanzwe, Rehema yahaye urugero rw’umubyeyi wari warabuze urubyaro ariko nyuma akabyara, bikaba ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka. Ati: “Aho niho usanga n’utizera abasha kwemera ko Imana igira imirimo ikomeye idasanzwe, bigatera umutima gushima bikomeye.”

Muri iyi ndirimbo ye nshya, Antoinette Rehema aririmba amagambo y’amasengesho n’ukwizera agira ati: “Mwami w’abami, gakiza kanjye, sinzongera gushidikanya ku magambo yawe… uko wabivuze niko ubikoze binarenze uko nabyumvaga.” Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, arongera akavuga ko adashobora kwiringira imbaraga z’abantu cyangwa ubwenge bwe, ahubwo ko azahungira mu mababa y’Imana aho ariho hantu hizewe.

Antoinette Rehema ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri Gospel, akaba abarizwa muri Canada aho akorera umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Azwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no gutegura ibitaramo bikomeye mu karere no hanze yako. Tariki ya 21 Ukwakira 2017, yakoze igitaramo gikomeye i Kampala muri Uganda, ahuriranye ku rubyiniro na Gaby Irene Kamanzi ndetse na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari 20,000 mu myanya ya VIP na 10,000 mu myanya isanzwe.

Uretse ibyo, mu Ugushyingo 2024 yitabiriye igitaramo “Amashimwe Live Concert” cyabereye Ottawa muri Canada, cyateguwe na Alpha Rwirangira. Indirimbo ye nshya “Ibindi Bitwenge” yanditswe na we ubwe, amajwi atunganywa na Loader naho amashusho agakorwa na Santos Grial Bagwela.

Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi zamenyekanye cyane nka “Ubibuke”, “Agaherezo”, “Beautiful Gates”, “Impozamarira”, “Simaragido”, “Ibanezaneza” ndetse na “Kuboroga”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *