Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda ryemeye gusubiza uko shampiyona yakinwaga
Ku munsi w’ejo wa tariki 18 Ukwakira 20225, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko ryahagaritse uburyo bushya bwo gukinamo shampiyona y’iki gihugu (Uganda Premier League), isubira ku buryo bwa kera bwari busanzwe.
Ibi byemejwe nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya FUFA yahuje ubuyobozi bwa shampiyona, abahagarariye amakipe, n’ubuyobozi bwa FUFA ndetse amakipe 11 muri 16 yitabiriye iyo nama idasanzwe.
Perezida wa FUFA, Moses Magogo yavuze ko icyemezo cyafashwe nyuma yo kwakira ibitekerezo n’impungenge zaturutse mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo amakipe n’abakunzi b’umupira.
Magogo yatangajeati : “Nk’ishyirahamwe, twumvise amakipe n’abandi bose dufatanya. Twemeye gusubira ku buryo bwa kera. Tuzakomeza gukora ibiganiro n’ubusesenguzi kugira ngo turebe niba twasubira kuri ubwo buryo bushya mu mwaka utaha,”
Uburyo bushya bwari butangijwe muri uyu mwaka w’imikino bwateje impaka ndende. Amakipe menshi ndetse n’abafana ntibabyishimiye, aho bamwe banze kwitabira imikino ndetse no kujya ku bibuga, ibintu byangije isura y’irushanwa.
By’umwihariko, ikipe ya Vipers SC ntiyitabiriye umukino wari uteganyijwe ku wa gatandatu aho yagombaga gutana mu mitwe na Kitara FC, nk’uko yari yarabivuze mu myigaragambyo yo kwamagana ubwo buryo bushya. Ibi byakurikiye n’inkubiri y’andi makipe nka SC Villa, nayo yanenze iyo mitegurire mishya.
Mu ibaruwa yohererejwe amakipe yose FUFA yatangaje ko shampiyona igomba gukinwa mu byiciro bitatu.
