Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Ukwakira
Turi ku wa 20 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 72 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibarurishamibare.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1996: Hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG.
1991: Abarenga 1000 bahitanywe n’umutingito mu Buhinde.
2022: Liz Truss yeguye ku kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, aba uwa mbere umaze igihe gito kuri uwo mwanya kuko yari (…)
Turi ku wa 20 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 72 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibarurishamibare.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1996: Hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG.
1991: Abarenga 1000 bahitanywe n’umutingito mu Buhinde.
2022: Liz Truss yeguye ku kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, aba uwa mbere umaze igihe gito kuri uwo mwanya kuko yari awumazeho iminsi 47 gusa.
Mu muziki
1977: Itsinda ry’Abanyamerika mu njyana ya Rock, Lynyrd Skynyrd ryakoze impanuka y’indege ubwo bavaga mu gitaramo ahitwa Greenville Memorial Auditorium, batanu barimo umupilote, abaririmbyi n’abacuranzi bahasiga ubuzima.

Abavutse
1960: Jean Christophe Matata wabaye umuhanzi w’icyamamare mu karere k’ibiyaga bigari ni bwo yavutse.

1997: Havutse Ademola Lookman, Umunya-Nigeria ukina umupira w’amaguru mu basatira izamu muri Atlanta yo mu Butaliyani.

Abapfuye
1964: Herbert Hoover, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2010: Farooq Leghari wabaye perezida wa Pakistan.