Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 29 Mutarama

Turi ku wa 29 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.
1986: Yoweri Museveni wari Umuyobozi w’Ingabo zitwaga NRA, yabaye perezida wa Uganda nyuma yo gutsinda urugamba yari ahanganyemo n’ingabo z’icyo gihugu.
1861: Kansas yabaye Leta ya 34 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1986: Uruganda (…)

Turi ku wa 29 Mutarama 2026.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Constantinus, Sulpitius.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2025: Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira.

1986: Yoweri Museveni wari Umuyobozi w’Ingabo zitwaga NRA, yabaye perezida wa Uganda nyuma yo gutsinda urugamba yari ahanganyemo n’ingabo z’icyo gihugu.

1861: Kansas yabaye Leta ya 34 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1986: Uruganda rw’imodoka rwa Mercedes rwizihije imyaka 100 rwari rumaze.

2017: Mu gace ka Islamic Cultural Centre ho muri Quebec City, umuntu witwaje intwaro yishe arashe abantu batandatu akomeretsa abandi 19.

Abavutse

1954: Oprah Winfrey, umunyamakuru n’umwe mu bagore b’ibyamamare ku Isi.

Abapfuye

1906: Christian IX, wabaye umwami wa Danemark.

1934: Umudage Fritz Haber, wari umuhanga mu by’ubutabire wanabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1918.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *