David Kega na Gentille Umuganwa mundirimbo bise “Bizemera” bibukije abantu ko isezerano ry’Imana ritinda ariko ntirihere
1 min read

David Kega na Gentille Umuganwa mundirimbo bise “Bizemera” bibukije abantu ko isezerano ry’Imana ritinda ariko ntirihere

Umuhanzi David Kega, umwe mu baramyi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Bizemera”, yakoranye na Gentille Umuganwa. Ni indirimbo yuzuyemo amagambo y’ihumure n’icyizere, igamije gukomeza abantu bari gucika intege mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Mu magambo ayigize, indirimbo “Bizemera” ishimangira ko nubwo hari igihe ubuzima bugaragara nk’ubutagira icyerekezo, hari ibyiringiro bihoraho muri Yesu Kristo. Amagambo nka “Umwizere ushire ubwoba, Yesu niwe mahirwe yawe, bizemera” agaragaza ubutumwa bw’ingenzi bwo kwizera Imana nubwo ibintu bisa n’ibyanze.

David Kega yavuze ko iyi ndirimbo yaturutse ku ntekerezo z’abantu benshi bahanganye n’ibigeragezo by’ubuzima, bamwe barambiwe, abandi batakaza icyizere. Yagize ati: “Nifuzaga gufasha umuntu wumva ko Imana yamwibagiwe, kugira ngo yibuke ko igihe cyose ariho, kandi ibyo yavuze bizasohora.”

Gentille Umuganwa, wamufashije muri iyi ndirimbo, yashimangiye ko ubutumwa buyirimo bugenewe buri wese ufite umutima uremerewe n’ibibazo. Ati: “Ntabwo Imana yibagirwa abayo. Iyo yabasezeranyije, irasohoza. Ni yo mpamvu dushishikariza abantu kwihangana no gukomeza kwizera.”

Abahanzi bombi batangaje ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rushya bashaka gukoresha mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, by’umwihariko abari mu bihe bikomeye. Ubutumwa bwayo bukaba ari uko “Isezerano ry’Imana ritinda ariko ntirihomba”, kandi ko byose “Bizemera” ku gihe cyayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *