
Musenyeri Mbanda yavuze ku mvururu ziri mu itorero ry’Angilikani
Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yatangaje ko nta byacitse kuba umuntu yabazwa inshingano, yongera kuvuga ko niba hari umukozi w’Imana ushaka gukora atabazwa inshingano igihe cye cyarangiye.
Ibi yabigarutseho kubera umwuka mubi uri mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, wadutse nyuma y’uko uwahoze ari umushumba wa Diyoseze ya Shyira, Dr. Mugisha Samuel, atawe muri yombi agafungwa bivugwa ko yanyereje umutungo w’Itorero.
Nyuma yo gufungwa hahise hatangira gucaracara amabaruwa, inama zitangira gukorwa mu matsinda ndetse umwe mu ba Pasiteri anatera intambwe ajyana Arikiyepisikopi mu rukiko.
Intangiriro y’ibibazo uruhuri bivugwa mu itorero Angilikani ry’u Rwanda
Tariki ya 21 Mutarama 2025 ni bwo uwari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira, Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB).
Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.
Nyuma yo gufungwa, uwahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, Musenyeri Bilindabagabo Alexis, tariki ya 19 Gashyantare 2025 yahise yandikira Abashumba b’iri torero ababaza ibibazo birindwi birimo ibyo bashinja mugenzi wabo kandi na bo ubwabo babikora.
Muri ibyo harimo kuragira mu mirima y’itorero, gukoresha imodoka z’itorero nk’izabo, kuba abagore babo ari bo bayobozi ba Mother’s Union n’ibindi byinshi, ababwira ko ikibazo cy’uyu mushumba bakagitanzeho amakuru mu Bushinjacyaha, bukamurekura.
Tariki ya 8 Ukwakira 2025, Musenyeri Bilindabagabo yarongeye yandikira abashumba bose bo mu itorero ibaruwa yise ‘Ukuri kurabatura’. Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, agaruka ku byaha Musenyeri Mugisha ashinjwa, avuga ko ari byo buri Mwepisikopi akora.
Hari aho agira ati “Kubona Musenyeri ari mu mapingu akaba amaze amezi icyenda ari muri gereza wakwibwira ko yakoze icyaha gikomeye cyane. lyo ugeze mu rubanza ukumva ibyo aregwa, ushaka icyaha ukakibura kuko ibyo ashinjwa ni ibiri mu mikorere y’Umwepiskopi mu buryo bwa buri munsi kandi ni byo bikorwa muri za Diyosezi zanyu zose.’’
Musenyeri Bilindabagabo akomeza avuga ko mu byaha Musenyeri Mugisha azira harimo kuragira mu butaka bw’itorero, ati “Ibi ko mubizi ko ari umuco mwiza w’ltorero ryacu, kandi abenshi mukaba mwararagiye mukanahinga mu butaka bw’ltorero, bibananije iki gufasha ubushinjacyaha mububwira ko ibi bitagize icyaha, ahubwo ko ari umuco mwiza mu ltorero ryacu?’’
Musenyeri Bilindabagabo akomeza yibutsa aba bepisikopi ko hari ibintu bikorerwa mu itorero bitagize icyaha ariko ko bikozwe hanze byaba icyaha, abasaba kuvuganira mugenzi wabo agataha kuko ngo ibyo yakoze bitagize icyaha ahubwo ari umuco usanzwe mu itorero.
Tariki ya 14 Ukwakira 2025 Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryahise risohora itangazo rimenyesha abakirisitu ko rihangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakomeje kwivanga mu mikorere n’imiyoborere kandi itorero ritarabatumye.

Ku Cyumweru ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 Itorero rya Angilikani Diyoseze ya Butare rimaze, Musenyeri Mbanda Laurent uyobora iri torero yaganiriye n’abanyamakuru agaruka ku kuba umushumba yabazwa inshingano ndetse n’ibindi bibazo biri mu itorero.
Ku kijyanye no kuba Musenyeri Dr. Mugiraneza afunzwe yagize ati “ Nta byacitse kuba umuntu yabazwa inshingano, nta byacitse kuba umuntu yakora amakosa akayazira, ngira ngo dukwiriye kwemera ko turi abantu kandi uko turi abantu dukora amakosa tugakora n’ibyaha, kandi tugakora n’ibitagenda neza.”
“Igikuru cyane ni ukumenya ngo Mana yanjye nakosheje, nkicisha bugufi nkasaba Imana yanjye imbabazi, kandi iyo nakoze amakosa nkasaba Imana imbabazi nsaba nabo nakoreye amakosa imbabazi.’’
Dr. Mbanda yavuze ko niba hari Umwepisikopi ushaka gukora atabazwa inshingano, ngo uwo igihe cye cyararangiye.
Ati “ Niba hari Umwepisikopi ushaka gukora agahindura iby’Itorero ibye, uwo nawe igihe cye cyararangiye. Wenda byabayeho, niba ari wa wundi wigamba ko ariko yakoze akibaza ko ariko n’abandi bakoze ahubwo aribeshya, cyakoze rimwe na rimwe ntituzi uko abantu bakora ahubwo icyaba cyiza ni ukugaragaza uko wakoze.’’
Dr. Laurent Mbanda yavuze ko kuba uwari Umwepisikopi yafungwa nta gishya kirimo kuko na kera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda hari abagiye bafungwa kubera kubazwa inshingano.
Ku bijyanye n’ibaruwa yanditswe n’uwahoze ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, Bilindabagabo Alexis, yirinze kugira byinshi amuvugaho avuga ko ibyo yakoze azabyereka Imana.
Ati “Uko yakoze arakuzi, n’uko yakoze nawe urakuzi [abwira umunyamakuru] imyitwariye ye n’amateka ye yose urayizi, ibye wibimbaza uzabimubaze kandi azabigaragariza Imana. Nanjye ibyo nakoze nzabigaragariza Imana.’’
Yakomeje agira ati “Icyo twiyamye muri iriya baruwa ni abavugira itorero, bakavuga ibinyoma, bakavuga ibyo bahimbye, bakavuga ibyo batazi. Ingero turazifite nyinshi cyane, nta mpamvu yo kujya kwandagaza abantu cyangwa bamwe mu bafite ingero.’’
Dr. Mbanda yavuze ko abavuga ko umwiryane n’ibibazo biri mu itorero Angilikani ry’u Rwanda biterwa na we, amateka azabigaragaza, avuga ko nta kibazo na kimwe afite kandi ko akomeje gusengera itorero.
Yavuze ko uwari umushumba wa Diyoseze ya Shyira, Dr. Mugisha Samuel, yasezeye ku itariki 29 Ugushyingo 2024 ndetse ko ibaruwa ye bayisomeye abandi bepisikopi.
Musenyeri Mbanda yajyanywe mu nkiko n’abarimo Pasiteri
Pasiteri Byiringiro Fabien n’uwahoze akuriye abakirisito muri Diyoseze ya Shyira, Japhet Rukundo bajyanye mu nkiko Musenyeri Dr. Mbanda Laurent, mu birego bibiri bitandukanye.
Ikirego cya mbere aba bagabo barezemo uyu muyobozi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, kivuga ko ayobora iri torero mu buryo butemewe n’amategeko kuko imyaka imujyana mu kiruhuko cy’izabukuru yamaze kuyigeza.
Iki kirego amakuru IGIHE yamenye ni uko cyahawe itariki ya kure, umwaka utaha bituma abatanze ikirego bongera gutanga ikindi kirego cyihutirwa.
Ikirego cya Kabiri cyatanzwe cyashyizwe mu birego byihutirwa, bakaba barasabaga urukiko kubuza Musenyeri Dr. Mbanda gufata ibyemezo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Mu mpamvu batanze harimo kuba ngo afata ibyemezo ku giti cye nta wundi agishije inama no kuba yaragejeje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro ebyiri kuri ubu bikaba byitezwe ko ruzakomeza mu mpera z’uku kwezi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Dr. Mbanda yirinze kugira icyo avuga ku bantu bamureze mu rukiko, avuga ko ibiri mu nkiko nta kintu yabivugaho.
Ati “Ijambo nakubwira ni rimwe, ntabwo nishyizeho, icyo ni kimwe. Ikindi cya Kabiri sinarimbuze ikindi nkora, sinari mbuze aho njya, ikindi cya gatatu, burya Imana ishimwe cyane hari ubwo ikoresha abantu itagakoresheje kugira ngo ikugeze aho n’ubundi yashakaga ko ugera.’’
Dr. Mbanda yasabye abakrisito ba Anglikani gukomera ku itorero ryabo, bakegera Imana bakayimenya, abasaba kwirinda amagambo kuko buri wese afite icyo avuga aiko ko itorero ari riyabo bakwiriye kurisengera, abasaba kandi gusengera uwahoze ari Musenyeri wa Diyoseze ya Shyira kugira ngo Imana irusheho gushyira ukuri ahagaragara.
Ati “Hari umuntu wigeze kuvuga ngo utari mu kibuga ntajya atsinda igitego. Avuga ko ashobora gufana agakoma mu mashyi ndetse akanabwira ukina ko ari gukina nabi ariko ko we adashobora gutsinda igitego.”
Dr. Mbanda yatorewe kuyobora itorero Angilikani ry’u Rwanda mu 2018, muri Kamena 2023 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora iri torero kugeza umwaka utaha mu Ukwakira.