Bimwe mu bikorwa bituma Umuramyi Mubogora Disiré afatwa nk’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
2 mins read

Bimwe mu bikorwa bituma Umuramyi Mubogora Disiré afatwa nk’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda

Mubogora Désiré atangiye kuyobora ibitaramo by’umuziki wa Gospel umuramyi w’Umunyarwanda, Mubogora Désiré, uzwi cyane mu itsinda rya True Promises Gospel Ministry, akomeje kwagura ibikorwa bye mu muziki wa gospel, aho yatangiye kugaragara nk’uyobora ibitaramo (MC) mu bitaramo bikomeye by’abaramyi n’amakorali.

Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho atagifasha abantu gusa binyuze mu ndirimbo, ahubwo anakorana nabo mu buryo bwo kubayobora mu bihe by’ibyishimo n’ugusabana n’Imana.Mubogora, wize mu Ishuri ry’Ubugeni n’umuziki rya Nyundo School of Music and Arts, ari mu bari gutegura igitaramo gikomeye cyiswe “Yarabishutse Live Recording”gitegurwa na Gracious Choir aho azaba ari MC w’icyo gikorwa.

Mubogora Disiré umuramyi akaba n’umutoza w’abantu benshi yatangiye urugendo rushya rwo kuyobora ibitaramo.

Iki gitaramo kizabera kuri Calvary Covenant Center Nomarock, ku cyumweru taliki 30 Ugushyingo 2025 saa cyenda z’amanywa (3:00 PM), kandi kwinjira ni ubuntu. Umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki gitaramo azaba ari Ev. Felix. Iyi ntambwe nshya yatewe na Mubogora igaragara imikorere mishya mu mwuga we, kuko ari ubwa mbere atangiye kugaragara mu ruhare rwo kuyobora ibitaramo mu buryo bw’umwuga.

Umuramyi wa True Promises, Désiré Mubogora, yatangiye urugendo rushya nk’umuyobozi w’ibitaramo.

Azwi cyane ku ndirimbo zinyuranye zakunzwe n’abatari bake, zirimo “Ntubeshya” na “Garuka”, zigaragara ku rubuga rwa YouTube, ndetse no ku bitaramo bitandukanye yakoranye n’abaririmbyi bagenzi be.

Mu mwaka wa 2017, Mubogora yari yakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Nibutse Aho Wankuye” cyamugize umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda. Uretse ibyo, Mubogora azwi mu ndirimbo yahuriyemo n’umugore we Kamikazi, nka “Nimesamehewa” na “Salama”, indirimbo zigaragaza ubufatanye bwabo mu ivugabutumwa no mu buzima bw’urugo.

Urukundo rwa Mubugora Disiré n’umugore we rukomeje kwabyara imbuto z’umugisha.

Mubogora na Kamikazi bafitanye umwana umwe, kandi bafatwa nk’urugero rwiza rw’abashakanye bakorera Imana mu buryo bwuzuye, binyuze mu mpano zabo z’ubuhanzi. Ubu bufatanye bwabo, bukomeje kuba isoko y’ihumure n’inyigisho ku rubyiruko rukunda umuziki wa gospel.Kwinjira mu mwuga wo kuyobora ibitaramo ni indi ntambwe igaragaza ubuhanga n’ubushobozi bwa Mubogora Désiré mu mwuga w’umuziki wa gospel.

Ubufatanye bw’abaramyi babiri bakundwa cyane mu Rwanda bwatanze umusaruro mwiza mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Nk’uko benshi babivuga, kuba ari umuhanzi uzi kumenya guhuza abantu n’umuziki, bizamufasha kurushaho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere impano z’abaririmbyi n’abaramyi mu Rwanda, no gukomeza kuba umwe mu byitegererezo by’abaramyi bafite impano nyinshi mu itorero ry’iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *