Trinity Worship Center yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntampamvu Nimwe” ivuga ishimwe ryimbitse ku mirimo ikomeye y’Imana
1 min read

Trinity Worship Center yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntampamvu Nimwe” ivuga ishimwe ryimbitse ku mirimo ikomeye y’Imana

Trinity Worship Center, izwi cyane mu ndirimbo ziramya Imana zifite ubutumwa bwubaka, yongeye kugaruka mu buryo bushya n’indirimbo yuje isengesho ryo gushima Imana yise “Ntampamvu Nimwe”. Ni indirimbo irimo amagambo yuje ishimwe, yibutsa abantu gukomeza kwibuka imirimo ikomeye Uwiteka yakoze mu buzima bwabo.

Mu magambo ayigize, abahanzi baririmba bati: “Turagara uririmbe imirimo yakoze ni myinshi,
mubuzima bwawe bwose imirimo Uwiteka yakoze yuzuyemo. Ntampamvu nimwe mfite yambuza kuvuga ineza n’imirimo Umwami wanjye yangiriye. Narayibonye, narayibonye imirimo yankoreye ntirondoreka.”

Aha, Trinity Worship Center itanga ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana n’iyo umuntu yaba anyuze mu bihe bitoroshye. Indirimbo ishimangira ko hari igihe umuntu yibagirwa imirimo myiza Imana yamukoreye, nyamara iyo yibutse urukundo n’ineza byayo, umutima we ushibukamo ishimwe ritagira iherezo.

Mu kiganiro gito bagiranye n’itangazamakuru, bamwe mu bagize Trinity Worship Center bavuze ko iyi ndirimbo bayanditse nyuma yo kubona uburyo Imana yababereye inshuti n’umurinzi mu bihe bitandukanye. Bagize bati:

“Hari ibintu byinshi Imana idukorera, rimwe na rimwe tukabyirengagiza kubera ibibazo by’ubuzima. Twifuje gukora iyi ndirimbo kugira ngo twibutse abantu bose ko nta mpamvu n’imwe yakabuza umuntu kuvuga ineza y’Imana.

Trinity Worship Center imaze igihe yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse. Izindi ndirimbo zamenyekanishije iri tsinda zirimo “Imana y’Imbaraga”, “Sinzaceceka” nizindi zose zigaragaza ubuhanga n’ubwitange mu gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu majwi n’injyana ziryoshye.

Indirimbo “Ntampamvu Nimwe” ikaba yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye nka YouTube, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel bavuga ko ari indirimbo ibibutsa gushimira Imana n’iyo baba banyuze mu bihe bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *