Ubufatanye bw’abaramyi babiri Kanyana Rhoda na Savant Ngira busobanuye ikintu gikomeye mu muziki wo kuramya
2 mins read

Ubufatanye bw’abaramyi babiri Kanyana Rhoda na Savant Ngira busobanuye ikintu gikomeye mu muziki wo kuramya

Umuramyi Savant Ngira na Rohda Kanyana Bashyize Hanze Indirimbo Nshya “Kera Ntaramwizera”Umuramyi Savant Ngira hamwe na Rohda Kanyana, bombi bazwi cyane muri True Promises Ministries, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Kera Ntaramwizera.”

Ni indirimbo ishingiye ku butumwa bwo muri Yeremiya 1:5, igaragaza urugendo rw’umuntu wahinduriwe ubuzima no guhura na Yesu, nk’ubuhamya bw’urukundo n’imbabazi by’Imana.Iyi ndirimbo nshya yaje ishimangira umwihariko w’abaririmbyi bombi, cyane cyane Savant Ngira uzwi mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse nk’Izina Rikomeye yakoranye na True Promises, n’izindi nyinshi zagaragaje ubuhanga bwe mu kuramya no guhimbaza.

Umuramyi Savant Ngira usanzwe ar’umuhanga mu kwandika indirimbo nziza.

Savant akomeje kugaragaza impano idasanzwe mu guhuza umuziki n’inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, ibintu bimugira umwe mu baramyi bafite umwihariko mu Rwanda.Ku ruhande rwa Rohda Kanyana uyu muramyi amaze kuba izina rikomeye mu bitaramo bikomeye by’abaramyi, aho yagaragaye mu bikorwa byinshi byo kuramya n’ibikorwa by’ivugabutumwa. Umwihariko we uri mu ijwi rye rifite imbaraga n’ubutumwa bukoraho imitima, bigatuma ubutumwa bw’indirimbo zifatika kandi bukagera ku mitima y’abumva.

Mu birori byawe ntihakaburemo umuramyi Kanyana Rhoda.

Indirimbo “Kera Ntaramwizera” igaragaramo ubuhanga mu myandikire y’amagambo, uburyo bw’umuziki, n’ihuriro ry’amajwi y’abaririmbyi bombi. Ni indirimbo yuje ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana itangira kuduhamagara mbere y’uko tuba abo turi bo, kandi ko urukundo rwayo rutagira urugero.

Abaramyi bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye n’ibitaramo byo ku mbugankoranyambaga bashyize hanze indirimbo nshya.

Abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda n’ahandi bashimiye cyane umwimerere w’iyi ndirimbo, bavuga ko ifite ubushobozi bwo gusubizaho ibyiringiro no kwibutsa abantu agaciro k’ubuntu bw’Imana. Kuri YouTube, Savant Ngira akomeje gukoresha urubuga rwe nk’uburyo bwo gukwirakwiza indirimbo n’ibitaramo bigamije gukomeza kuramya Imana mu buryo bw’umwimerere kandi bufite ubuhanga.Iyi ndirimbo “Kera Ntaramwizera”ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’abaririmbyi bombi.

Kanyana Rhoda asanzwe yariyeguriye kuramya Imana mu bihe bye byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *