Tracy Agasaro akwiriye ikamba ry’umugore uyobora ibitaramo bya gospel neza mu Rwanda
2 mins read

Tracy Agasaro akwiriye ikamba ry’umugore uyobora ibitaramo bya gospel neza mu Rwanda

Umwe mu babyeyi bagezweho mu uziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Tracy, aragaragaza ubuhanga bukomeye mu kuyobora ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, aho agiye kuyobora ibitaramo bibiri bikomeye bizabera mu Mujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2025.

Icya mbere ni “Restoring Worship Experience” igitaramo giteganyijwe kuba ku wa 2 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village – KCEV, kikazayoborwa na Jesca Mucyowera. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (4PM) kikageza saa yine z’ijoro (10PM), kikazaba ari umwanya wihariye wo gusubizaho imbaraga za mwuka wera mubihe byo kuramya Imana no kumva ijambo ry’Imana.

Restoring Worship & Niwe Healing Concert: Tracy azayobora Ibitaramo Bibiri bikomeye mu mugi wa Kigali

Tracy yanditse izina rikomeye mu bayobora ibitaramo bya gikirisitu mu Rwanda.

Mu minsi mike ikurikiyeho, Tracy azongera kugaragara ku nk’umuyobozi w’igitaramo gikomeye cyane cya “Niwe Healing Concert”, giteganyijwe kuba ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena kikazayoborwa na Richard Nick Ngendahayo, umwe mu baramyi bubashywe mu gihugu. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imiryango ifungurwe saa kumi (4PM).Iki gitaramo cya “Niwe Healing Concert” kizaba gifite intego yo gusabira abantu gukira mu mitima, mu mibiri no mu buzima bwabo, binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Tracy na Rene bamwe mu baryoheje igitaramo cya Bosco Nshuti baherutse kuyobora.

Kizitabirwa n’abaramyi batandukanye, kikazaba gifite ibyiciro by’amafaranga bitandukanye kuva ku 5,000 Frw kugeza ku 30,000 Frw ku bifuza kwitabira nk’abashyitsi b’icyubahiro.Tracy, uzaba ari MC ( uyobora ibitaramo) muri ibi bitaramo byombi, yamaze kwemeza ko ari ishema rikomeye kubona yizewe mu bikorwa bikomeye nk’ibi, kandi yiteguye kubikora abikunze, agamije kuzamura umurimo w’Imana mu buryo bwose.

Urukundo rwa Tracy na René rwuzuyemo gushyigikirana mu murimo w’Imana.

Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel mu Rwanda bavuga ko Tracy ari umwe mu bagore bafite impano n’ubuhanga bwo kuyobora ibitaramo bya Gikirisitu mu buryo bw’umwuga kandi bufite intego. Byatumye benshi bavuga ko “akwiriye ikamba ry’umugore uyobora ibitaramo bya Gospel neza kurusha abandi mu Rwanda.”

Ibi bitaramo byombi bitegerejwe n’abatari bake kuko bitegura guhuriza hamwe abaririmbyi bakomeye, abaramyi n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bikaba byitezweho gusiga amateka mashya mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Umuramyi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo Tracy Agasaro.

MC mu bitaramo bikomeye biragoye kubona Tracy Agasaro atari guseka.

Tracy Agasaro umunyamakuru w’umuhanga byumwihariko mu kuvuga neza ururimi rw’icyongereza.

Fatanya na René Patrick na Tracy Agasaro gutaramira Imana mu ndirimbo zibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *