Elysée Bigira ateye intambwe ikomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Burayi hose
2 mins read

Elysée Bigira ateye intambwe ikomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu Burayi hose

Elysée Bigira akomereje Urugendo Rushya nk’umuramyi, mu gitaramo “Gifted Generation” yateguriye mu Bubiligi Umuramyi Elysée Bigira yatangaje ku mugaragaro ko yatangiye urugendo rushya rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo nyuma y’imyaka myinshi azwi muri Gisubizo Ministries.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa gospel, wubatse izina nk’umuramyi wuzuye imbaraga n’ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, yavuze ko iyi ari intambwe nshya igamije kwagura umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu bihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.Mu myaka yashize, Elysée Bigira yanditse izina rikomeye mu muziki wa gospel abinyujije mu ndirimbo zibyinitse n’izirimo ubutumwa buhumuriza imitima.

Elysée Bigira Yemeje ko Urubyiruko rufite Impano zitandukanye zo guhembura benshi: “Gifted Generation” Izaba Ubutumwa ku Isi Yose.

Indirimbo nka “Erega Mwami,” “Abo Yamenye Kera,”na “Jesus Number One”zigaragaza ubuhanga bwe n’ukuntu yifashisha impano ye mu kuzana abantu kuri Kristo. Izindi ndirimbo nka “Mokozi Yesu” na “Abanjye Ndabazi” zamugize umwe mu bahanzi b’imbere mu muziki wa wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.Mu rugendo rwe rushya, Bigira yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “The Evening of Worship Gifted Generation” kizabera mu mujyi wa Namur, mu Bubiligi, ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo kizabera muri Salle Le Delta, kuva saa munani (14h00) kugeza saa mbiri z’ijoro (22h00), kikazahuza abaramyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi. Ni kimwe mu bitaramo biteganyijwe kuzagaragaza impinduka n’urwego rushya uyu muramyi ariho muri iyi myaka. Elysée Bigira azafatanya n’abaramyi n’abavugabutumwa bakomeye barimo Apostle Meshack, Pasiteri Rutsimbisha, Bosco Nshuti, Paul Hozali, Cedric, na Denise.

“Gifted Generation”: Elysée Bigira ageze kure imyiteguro y’igitaramo Cye cya Mbere gihuriyemo abaramyi benshi baba nyarwanda.

Hazanaboneka kandi amatsinda yaturutse mu Buholandi arimo Elshadai Worship Team na Netherlands Youth byose bigaragaza uko iki gitaramo kizaba gihuje impano z’urubyiruko rw’Abakristo kuva mu bice bitandukanye.Elysée Bigira yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kugaragaza ko “urubyiruko rukwiye gukoresha impano zarwo mu guhimbaza Imana no gusakaza ubutumwa bw’ukuri.”

Yongeyeho ko Gifted Generation ari igitekerezo cyavutse mu rwego rwo gushimangira ko buri wese yahawe impano yihariye, kandi iyo mpano igomba kuba igikoresho cyo guteza imbere ubwami bw’Imana.

Abakunzi b’umuziki wa gospel bitezweho kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi, mu gihe uyu muhanzi akomeje gutegura ibindi bihangano bishya bizasohoka mu mwaka wa 2025. Uyu mwaka ukaba ushobora kuba umwe mu y’ingenzi cyane mu mateka y’umuziki wa Elysée Bigira, aho yinjira mu cyiciro gishya cy’umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo.

Elysée Bigira Ateye Intambwe Ikomeye Mu Gukwirakwiza Ubutumwa bwiza mu Burayi hose.

Namur mu Bubiligi Izakira Igitaramo Cya Gospel Gihuje Abaramyi B’Abanyempano Barimo Elysée Bigira na Bosco Nshuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *