Abifuza gusinyirwa autographe na Lamine Yamal bagiye kuzajya bishyuzwa
1 min read

 Abifuza gusinyirwa autographe na Lamine Yamal bagiye kuzajya bishyuzwa

Lamine Yamal  bivugwa ko agiye guhagarika gusinyira abakunzi b’ikipe autographe (umukono we ku bintu bitandukanye abafana bamuzanira) nyuma yo kuba yegereje  gusinyana amasezerano yihariye azaba akubiyemo ibintu nk’ibyo.

Uyu musore wa Barcelona, ukiri muto ariko ufite impano ikomeye, yinjije amafaranga agera kuri miliyoni  £32  mu mwaka ushize kandi yasinye amasezerano mashya akomeye uyu mwaka.

Yamal, ufite imyaka 18, yatangiye kwanga gusinyira abakunzi be  ku kibuga  cya Ciutat Esportiva, aho ikipe ya Barcelona ikorera imyitozo.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko uyu mukinnyi ari hafi gusinyana amasezerano n’urubuga rwo kuri murandasi  rutatangajwe izina kugeza ubu.

Urwo rubuga rukaba rurimo gucuruza imyambaro n’ibindi bicuruzwa biriho umukono w’ibyamamare. Biravugwa ko yabwiwe guhagarika gusinyira abantu ku giti cyabo, kugira ngo ibyo bicuruzwa by’uru rubuga bizagire agaciro gakomeye kurushaho.

Ibi bivuze ko ushaka kubona ikintu kiriho umukono wa Yamal azajya agomba kugura biciye kuri urwo rubuga.

Amakuru avuga ko  Yamal yamenyesheje Barcelona iki cyemezo, ariko ari mu biganiro nayo kugira ngo hagenwe umubare runaka w’amafoto cyangwa ibicuruzwa azajya asinyiho  ku nyungu za gahunda z’ikipe (institutional obligations).

Kuri ubu, Yamal ahembwa  miliyoni  £25.2  buri mwaka, ndetse anabona  miliyoni £7  mu kwamamaza (endorsements). Ashobora no kongererwa andi miliyoni  £10  mu bihembo by’imyitwarire myiza n’uburyo akinamo (performance bonuses).

Iyi mishahara myinshi ituma Yamal ari umukinnyi wa 10 uhembwa cyane ku isi, nubwo ari kure cyane ya Cristiano Ronaldo, uri ku mwanya wa mbere.

Uyu Munya-Espagne yasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ousmane Dembélé mu bihembo bya  Ballon d’Or  2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *