Blessing Key Choir yashyize hanze indirimbo yise “Mbega Urukundo”yibutsa abantu urukundo n’igitambo cya Yesu ku musaraba
2 mins read

Blessing Key Choir yashyize hanze indirimbo yise “Mbega Urukundo”yibutsa abantu urukundo n’igitambo cya Yesu ku musaraba

Blessing Key Choir, itsinda rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa bwimbitse, ryashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbeg’urukundo”, ikoranye ubuhanga n’umutima w’umurava mu gushimira Imana ku bw’urukundo rwayo rutagereranywa rwerekanwe ku musaraba.

Iyi ndirimbo nshya ifite amagambo akora ku mitima, yibutsa uko Yesu Kristo yemeye kuza ku isi nk’umushyitsi, akababarizwa ku musaraba ku bw’abantu b’abanyabyaha, kugira ngo babone agakiza n’amahoro y’iteka. Mu magambo ayigize, harimo ubutumwa bukomeye bwo guha agaciro igitambo Yesu yagize, kandi bigaragaza uburyo urukundo rwe rurenze imyumvire y’abantu.

Mu gice kimwe cy’iyi ndirimbo hagaragaramo amagambo agira ati: “Wowe waje mw’isi nk’umushyitsi, wakirwa nabi n’abo waremye, wahindutse icyanduye mu biremwa, uhabwa akato nk’ikivume.”

Aya magambo agaragaza uko Yesu, nubwo yari Umwana w’Imana, yemeye kumanuka agasangira n’abantu, akanemera kubabazwa kugira ngo tubone ubugingo. Ubutumwa bw’indirimbo “Mbeg’urukundo” bugaragaza urukundo rurenze imipaka, rwerekana ko Yesu yakundaga abantu kugeza ku rupfu, kandi ko igitambo cye cyabereye isi yose igisubizo cy’agakiza.

Blessing Key Choir ifite intego yo gukomeza gukoresha impano y’umuziki mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ndetse n’iyi ndirimbo “Mbeg’urukundo” irakomeza iyo ntego. Ni indirimbo yuzuye ubusabane hagati y’umuntu n’Imana, aho umuramyi yicisha bugufi imbere y’Imana akavuga ati:

“Mbese narinde wokwande, wokugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi bwo gucungurwa n’Umwana w’Imana kandi nd’umunyabyaha usumba abandi?”

Uretse amagambo yayo y’umwimerere, “Mbeg’urukundo” ifite injyana ituje ya Gospel irimo umwuka wo gusenga, aho abumva bayinyuramo bagasanga ari indirimbo ibafasha gutekereza ku rukundo rw’Imana no kugaruka ku musaraba.

Indirimbo “Mbeg’urukundo” yashyizwe hanze ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka YouTube nizindi ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no mu mahanga.

Ni indirimbo ikangurira abantu bose kwibuka urukundo rw’Imana rutagereranywa, no guha agaciro igitambo cya Yesu Kristo cyabereye ku musaraba ku bwacu.

“Mbeg’urukundo” ni indirimbo ifite ubutumwa bwo gushima Imana ku bw’urukundo rwayo rutagereranywa, isaba abantu guha agaciro igitambo cya Yesu no kwibuka ko kubaho kwacu ari umugisha waturutse ku musaraba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *