 
			Healing Worship Team yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nzamushima” ishimwe ryuzuye urukundo n’ubuntu by’Imana
Healing Worship Team, imwe mu matsinda akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye gushimisha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, isohora indirimbo nshya yise “Nzamushima.” Iyi ndirimbo nshya yuje amagambo y’ishimwe n’ugushima Imana ku bw’ibyo ikorera abantu bayo umunsi ku wundi.
Mu butumwa burangwa n’ukwizera bukubiye muri iyi ndirimbo, Healing Worship Team yibutsa abakristo ko Yesu ari we ukwiye ishimwe ryose, kuko atajya ateshuka mu kugaragaza imbabazi n’ubuntu bwe. Mu magambo arimo “Nzamushima iteka, sinzirengagiza ineza Yesu yangiriye,” aba baramyi bagaragaza uburyo Imana ihora ikora ibitangaza mu buzima bw’abantu, kandi igahora itabara mu bihe bikomeye.
Indirimbo “Nzamushima” itangira n’amagambo yoroheje ariko arimo imbaraga z’ishimwe, aho bavuga ko Yesu yababereye ubuhungiro mu bihe bikomeye, akaza kubarengera no kubahishurira urukundo rwe rutagereranywa. Ni indirimbo ishimangira ko Imana ihora ifite umugambi mwiza kuri buri wese, kandi ko ari yo soko y’amahoro n’ibyishimo nyakuri.
Abagize Healing Worship Team bavuga ko iyi ndirimbo bayanditse bashingiye ku ngero z’ubuzima bwa buri munsi, aho umuntu usenga ahura n’ibigeragezo ariko akabona ukuntu Imana ihora imuhagurutsa ikamukomeza. Bashimangira ko “Nzamushima” ari indirimbo yo gushima no gutekereza ku byo Uwiteka yakoze n’ibyo akomeje gukora.
Healing Worship Team izwi mu ndirimbo zihembura imitima nka “Birahari Byinshi” “Mimi ni nani,” na “Manura Imbaraga .” Binyuze muri “Nzamushima,” bongeye kugaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu gusakaza ubutumwa bwiza bwuzuye icyizere n’ukwizera.
Ni indirimbo igamije gufasha abantu gufata umwanya wo gushima Imana, nubwo baba banyuze mu bihe bikomeye, kuko nk’uko amagambo yayo abivuga, “aho byari bikomeye, Yesu yaraje arahaseruka.”
“Nzamushima” iraboneka ku mbuga zose nka YouTube, Spotify, Audiomack, na Boomplay. Healing Worship Team ikomeje urugendo rwo gukomeza guhimbaza Imana no gusakaza ubutumwa bwo kwizera no gukomeza imitima binyuze mu muziki wubaka.

 
     
			 
			