Hahishuwe ushobora kugirwa umunyamabanga wa FERWAFA
Amakuru yizewe aremeza ko Bonnie Mugabe, usanzwe ari Umukozi Ushinzwe Umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ari mu nzira zigaruka mu Rwanda aho biteganyijwe ko azahabwa inshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa.
Nyuma yo gutorwa kwa Komite Nyobozi nshya ya c iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, hakomeje kwibazwa ku muntu uzasimbura Mugisha Richard, uri gukora izi nshingano by’agateganyo.
Amakuru ava mu bantu b’imbere muri Ferwafa avuga ko Shema na bagenzi be bamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa FIFA ku izina rya Mugabe nk’umuntu ubifitiye ubunararibonye n’ubunyamwuga buhagije.
Umwe mu banyamuryango ba Ferwafa utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuseke ati:
“Kugaruka kwa Bonnie si ibitangaza, kuko ni umwe mu bantu basize izina rikomeye mu mitegurire y’amarushanwa no kubahiriza gahunda z’imikino. Ubuyobozi bushya burifuza umuntu usanzwe azi neza imikorere ya Ferwafa kandi ushobora guhita atangira akazi atagombye igihe cyo kwigishwa.”
Amakuru avuga ko Mugabe azasoza inshingano afite muri FIFA nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Maroc, mbere yo kugaruka mu Rwanda mu Ukuboza 2025.
Bimwe mu byumvikanyweho hagati ye na Ferwafa birimo ko azajya yemererwa kujya kuzuza inshingano ze muri FIFA igihe bizaba bikenewe, kugira ngo adatakaze amahirwe y’akazi mpuzamahanga.
Biravugwa ko umushahara we uzagera hafi ku $7,000 (asaga miliyoni 10 Frw) ku kwezi, ibintu benshi bavuga ko bishobora kuba ari intambwe nshya mu gukangurira abahanga mu mikino kugaruka gukorera mu gihugu.
Bonnie Mugabe si izina rishya muri Ferwafa. Kuva mu 2018 kugeza mu 2020, yari ashinzwe amarushanwa, aho yagaragaje ubunyamwuga mu kubahiriza ingengabihe y’imikino no kunoza imitegurire y’amarushanwa y’imbere mu gihugu.
