Imyigaragambyo muri Tanzaniya yakomye mu nkokora shampiyona
1 min read

Imyigaragambyo muri Tanzaniya yakomye mu nkokora shampiyona

Imyigaragambyo imaze iminsi ine muri Tanzania irakataje, nyuma y’uko abaturage benshi bagaragaje kutishimira uburyo amatora y’umukuru w’igihugu yateguwe n’uko yagenze.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ikomeje gufata indi ntera ndetse n’inzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu zatangiye guhagarara, Ibyahagaze harimo n’imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Abigaragambya bavuga ko batishimiye ko Komisiyo y’Amatora yatangaje Samia Suluhu Hassan nk’uwatsinze amatora ku majwi 97,66%, bavuga ko ibyavuye mu matora bitagaragaza ukuri kw’ibyabereye mu biro by’amatora nyirizina.

Abigaragambya bamagana cyane uburyo abakekwaho kuba baramushyigikiye bahawe umutekano usesuye mu gihe abatavuga rumwe na we bafashwe, abandi bakaba bafunzwe.

Ibi byatumye uburakari bwiyongera mu mijyi minini nka Dar es Salaam, Arusha na Mwanza, aho ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ubwikorezi byahagaze.

Indi ngaruka igaragara y’aka kaduruvayo ni uko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yahagaze, nyuma y’uko ku wa Gatatu imikino ibiri itabaye – uwo Simba SC yagombaga gusuramo TRA United n’uwo Azam FC yagombaga kwakiramo Singida Black Stars.

Kuri uyu wa Gatandatu, umukino wari guhuza Tanzania Prisons na Yanga Africans na wo wamaze gusubikwa bitewe n’impungenge z’umutekano.

Abaturage bamwe bavuga ko batifuza gukomeza kubaho mu gihugu bavuga ko cyuzuyemo “ubwoba n’igitugu”, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ko imyigaragambyo ishobora gukurura urugomo rurenze urugero.

Polise yo ikomeje gusaba abaturage kureka imyigaragambyo itemewe n’amategeko, ivuga ko igamije kurinda umutekano w’abaturage bose.

Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburatangaza igihe imyigaragambyo izarangirira, ariko ibimenyetso bigaragara byerekana ko igihugu kiri mu bihe bikomeye by’amakimbirane ya politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *