FERWAFA yafatiye ibihano umusifuzi Karangwa Justin
Nyuma y’umukino waranzwe n’impaka ndende hagati ya APR FC na Rutsiro FC, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, ibyumweru bine adasifura, nyuma yo kwanga kwemeza igitego cya APR FC cyavugishije benshi.
Uyu mukino wabaye tariki ya 1 Ugushyingo 2025 wabereye kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, ku munsi wa gatandatu wa Rwanda Premier League, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ni umukino APR FC yifuzaga gutsindamo kugira ngo yongere kugaruka mu bihe byayo, ariko ibyemezo by’abasifuzi byasize byibazwaho cyane.
Ku munota wa 77′, Hakim Kiwanuka yohereje umupira mu rubuga rw’amahina, Togui awushyira mu izamu n’umutwe, ariko umusifuzi Karangwa Justin wari ku ruhande agaragaza ko habayeho icyo yise kurarira.
Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Karangwa igaragaza ko hagendewe ku byemezo bya Komisiyo y’Imisifurire yateranye tariki ya 4 /11/2025 ,yabaye ahagaritswe hagendewe ku itegeko rigenga imisifurire.
Icyo gikorwa cyakuruye impaka ndende mu bakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bari ku kibuga, bavuga ko umusifuzi yari yibeshye ku rwego rugaragara.
Si icyo gikorwa gusa cyateje urunturuntu, kuko n’igitego cya penaliti cyahawe Rutsiro FC ku munota wa 85 cyavugishije abantu.
Umusifuzi wo hagati Jean Paul Ngabonziza yemeje ko Niyigena Clément yakoreye ikosa kuri Mumbele Mbusa Jeremie mu rubuga rw’amahina, ariko amashusho y’umukino yagaragaje ko byari bigoye kumenya neza niba koko hari ikosa.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC yari imaze gukina imikino ibiri ikurikiranye inganya (na Kiyovu Sports 0-0, na Rutsiro FC 1-1), ikaba ifite amanota umunani mu gihe Rutsiro FC yo, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa.
Ubuyobozi bwa APR FC ntibwahwemye kugaragaza ko butishimiye imisifurire iri kugaragara muri iyi shampiyona. Nyuma y’umukino w’Urucaca, iyi kipe yandikiye FERWAFA isaba ko hakorwa isesengura ryimbitse ku byemezo by’abasifuzi, harimo ikarita y’umutuku yahawe Ssekiganda Ronald ndetse n’indi penaliti bavuga ko yakabaye yarabaherewe ku mukino wa Kiyovu Sports.
