Korali Injili Bora igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo “We For The Gospel Live Concert”
2 mins read

Korali Injili Bora igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo “We For The Gospel Live Concert”

Korali Injili Bora, imwe mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, iri mu bikorwa byo gutegura igitaramo gikomeye yise We For The Gospel Live Concert. Iki gitaramo kizabera kuri Bethesda Holy Church ku itariki ya 16 Ugushyingo 2025, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Kizaba kandi ari umwanya wo gufatira amashusho y’indirimbo nshya zizaba zigize album ya gatanu y’iyi korali.

Abagize Injili Bora batangaza ko iki gitaramo kizaba ari uburyo bwo kugaragaza ukwiyemeza kwabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Izina We For The Gospel ryatoranyijwe rishingiye ku magambo yanditswe mu Abaroma 1:16, aho intumwa Pawulo avuga ati: “Erega ubutumwa bwiza ntibukoza isoni, kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.” Ni igitaramo cyubakiye ku ntego yo guhamagarira abantu bose kudatezwa isoni n’ukwemera kwabo.

Korali Injili Bora yatangiye umurimo wayo mu 1997 mu Itorero Eglise Presbytérienne au Rwanda (E.P.R), Paruwase ya Gikondo Karugira. Kuva icyo gihe, yagumye ku ntego yo kwamamaza Kristo binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwo gukomeza, guhumuriza no guhindura imitima.

Kugeza ubu, imaze gusohora albums enye zamenyekanye cyane arizo Abayoborwa n’Umwuka, Amaraso ya Yesu ni ay’agaciro, Mana Ndaje, na Nzakambakamba. Ubu iri mu mishinga yo kurangiza album ya gatanu, izaba irimo indirimbo nshya zifite umwimerere n’ubutumwa bushya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ndayisenga Désiré, Umunyamabanga wa Korali Injili Bora, yavuze ko bishimira uburyo ibihangano byabo bikomeje gufasha abantu benshi. Yagize ati:
“Biradushimisha cyane kubona ubutumwa bwacu bugera ku bantu benshi, bukabafasha gukomeza kwizera Imana no gukura mu buryo bw’umwuka.”

Injili Bora imaze igihe kinini igaragara nk’imwe mu makorali afite ubuhanga mu miririmbire no gutunganya umuziki mu buryo bugezweho. Indirimbo yayo Shimwa ni imwe mu zayimenyekanishije cyane mu gihugu hose kubera ubutumwa bwayo n’ubuhanga yanditsweho.

Mu mwaka wa 2019, iyi korali yakoze igitaramo cy’imbonekarimwe cyiswe Nzakambakamba Live Concert, cyabereye kuri Bethesda Holy Church. Muri icyo gitaramo, yatumiye amatsinda akomeye nka True Promises, Gisubizo Ministries, na Healing Worship Team, bituma izina ryayo rirushaho gukura.

Abagize Injili Bora barahamagarira abakunzi b’indirimbo z’iyobokamana kwitabira We For The Gospel Live Concert, igitaramo kizabafasha kongera kwegera Imana, kuramya no kwibutsa ko gukorera Kristo atari ibintu byo gutinya cyangwa guhisha, ahubwo ari ishema rikwiye gusangirwa n’abatuye isi yose.

Korali Injili Bora yatangiye umurimo wayo mu 1997 mu Itorero Eglise Presbytérienne au Rwanda (E.P.R), Paruwase ya Gikondo Karugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *