Ntwari Fiacre yabazwe urutugu
1 min read

Ntwari Fiacre yabazwe urutugu

Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda  y’umupira w’amaguru, Amavubi,   Ntwari Fiacre yabazwe imvune y’urutugu  yari amaranye igihe

Fiacre ukina mu ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo,   ejo  ku wa 2 tariki  11 Ugushyingo 2025, nibwo yabazwe,  aho biteganyijwe ko agomba kumara amezi 2 hanze y’ikibuga adakina.

Fiacre azagaruka mu kibuga umwaka utaha 2026, mu kwezi kwa mbere mu gihe ntacyaba gihindutse,   ubu bivuzeko uyu munyezamu  agiye kumara amezi 3 adakina kuko aheruka gukina ubwo  Amavubi yatsindwaga  na Afurika y’Epfo tariki   14 Ukwakira 2025, ibitego 3-0, hari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Fiacre  wageze mu ikipe ya Kaizer Chiefs F.C mu mwaka 2024 avuye mu ikipe ya TS Galaxy F.C,   tariki ya 26 Gicurasi 2025 yashyize ubutumwa kuri Instagram ye aca amarenga ko yatandukanye n’iyi kipe ariko nyuma byaje kugaragara ko akiyirimo aho amakuru menshi yamujyanaga muri Young Africans yo muri Tanzaniya.

Icyo gihe yagize Ati: “Umwaka mwiza w’amasomo meza mu buzima. Ndashima buri wese twabanye, byari iby’agaciro. Imana yakoze ibi n’ibindi izabikora (Luka 1:37). Mwarakoze cyane muryango wa Amakhosi.”

Ntwari w’imyaka 26 mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *