Abakoresha Wifi rusange baburiwe na Google ko bakwibasirwa n’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google, cyaburiye abakoresha internet rusange (public WiFi) ko iyi internet ishobora korohereza abajura bakoresha ikoranabuhanga kugera ku makuru yabo arimo n’aya banki bakoresha.
Ibi cyabitangaje mu nyandiko cyashyize hanze zerekana uburyo umuntu yakwirinda ubujura bwifashisha ikoranabuhanga.
Iki kigo cyagaragaje ko umuyoboro ukoreshwa (network) na WIFI rusange uba woroshye kwinjirirwa n’aba-hacker ku buryo bashobora kumenya amakuru yose y’ibyo wakoze ukoresha WiFi, birimo password z’ibintu bitandukanye wafunguye uri gukoresha iyo WiFi.
Ibi kandi byemejwe n’abandi bahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ubwirinzi kuri internet (cyber security), barimo Dr Manny Niri wigisha kuri kaminuza ya Oxford Brookes University.
Ati “Wi-Fi rusange nyinshi ziba zifite ibyago byinshi kuko ziba nta bwirinzi zifite. Bivuze ko abajura bifashisha ikoranabuhanga bari gukoresha umuyoboro umwe bashobora kuwukuraho amakuru, cyangwa na bo ubwabo bagashyiraho Wi-Fi yabo kugira ngo bibe abari buyikoreshe.”
Google yasabye abantu kwirinda gukoresha banki, cyangwa izindi serivisi zisaba password bari gukoresha Wi-Fi rusange kugira ngo birinde abajura bashobora kwifashisha ayo makuru banyuze kuri iyo Wi-Fi.
