Myugariro wa Arsenal yagize imvune
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yatangaje ko myugariro wa Arsenal Gabriel Magalhães azasuzumwa muri iki Cyumweru nyuma yo kuvunikira mu mukino wa gicuti batsinzemo Senegal i Londres.
Gabriel w’imyaka 27 yagaragaye yicara hasi nta wundi mukinnyi umukozeho, bigaragara ko afite ikibazo ku bice by’imbere by’ivi no ku itako rye. Yahise ahabwa ubuvuzi bwihuse mbere yo gusimbuzwa.
Ku rwego rwa Arsenal, Gabriel ari mu nkingi zubatse ubwugarizi bw’iyo kipe ubu iyoboye Premier League, imaze kwinjizwa ibitego bitanu gusa mu mikino 11.
Iyi mvune ije mu gihe Abarashi bari kwitegura imikino ikomeye irimo uwo bazahuramo na Tottenham ku wa 23 Ugushyingo muri Premier League hanyuma bakakira Bayern Munich mu mukino wa UEFA Champions League mu cyumweru gikurikiyeho.
Ancelotti yavuze ko batizeye neza uburemere bw’iyi mvune ,aho yagize ati :“Sinabivuga neza. Yakomeretse mu gatuza k’ivi (adductor). Abaganga nibo bagomba kumusuzuma ejo. Biradutera agahinda cyane, kuko iyo umukinnyi avunitse uhora wifuza ko yakira vuba kandi neza.”
Brazil yatsinze Senegal 2-0 kuri Emirates Stadium ibifashijwemo na Estevão, umusore ukiri muto wa Chelsea, na Casemiro ukinira Manchester United.
Mu yindi nkuru ijyanye n’abakinnyi ba Arsenal bari mu makipe y’ibihugu, umutoza w’u Butaliyani Gennaro Gattuso yatangaje ko Riccardo Calafiori yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
