APR WBC yegukanye igikombe cya Zone 5
1 min read

APR WBC yegukanye igikombe cya Zone 5

APR Women Basketball Club, yanditse amateka mashya mu mukino w’intoki mu Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya mbere cya Women’s Basketball League Africa (WBLA) Zone 5, itsinze REG amanota 82-71 mu mukino wa nyuma wabereye i Nairobi muri Kenya, ku wa Gatandatu.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi ndetse wagiye ugaragaramo ishyaka ridasanzwe cyane ,cyane ko wahuzaga amakipe abiri asanzwe ahangana ku rwego rwo hejuru no mu Rwanda.

APR, yari imaze igihe yubaka ikipe imeze neza, yongeye kwereka ko iri gutera intambwe ikomeye mu karere no ku mugabane.

Ni intsinzi yafunguriye urugi aba bakobwa rwo kwitabira WBLA Finals ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’uko umwaka ushize yari yitabiriye iri rushanwa binyuze mu kizwi nka ‘wild card’ igasoreza ku mwanya wa gatatu i Dakar muri Senegal.

Umutoza mukuru wa APR, Charles Mushumba, yavuze ko urugendo rwabo rutari rworoshye, kuko bakinnye imikino itandatu yikurikiranya.

Gusa yavuze ko imyiteguro myiza n’ubushake bw’abakinnyi byabafashije kugera ku ntsinzi barwaniraga mu kibuga kugeza ku munota wa nyuma.

Mushumba yabwiye itangazamakuru ati :“Gukina imikino irindwi ikurikirana si ibintu byoroshye ku buzima bw’umukinnyi, ariko abakobwa bacu bagumanye umutuzo, baraharanira intsinzi kandi bayigezeho. Twubatse ikipe neza, ubu n’amanota yacu abihamya. Twakomeje guhuza ibitekerezo byacu ku ntego imwe: gutsinda no gucunga neza iminota yose twabaga dufite mu kibuga.”

Umutoza yongeyeho ko hari byinshi bidasanzwe byagaragaye muri uyu mukino wa nyuma, birimo uburyo APR yakomeje kwinjiza amanota menshi ititaye ku gitutu cy’abafana bari benshi ku ruhande rwa REG, ndetse n’uko abakinnyi be bagumanye icyerekezo kimwe kugeza ku musozo w’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *