CAF yatangaje abakinnyi batatu ba nyuma mu bihembo byayo
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bageze ku cyiciro cya nyuma mu guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku mugabane w’Afurika, aho Achraf Hakimi, Mohamed Salah na Victor Osimhen ari bo bahatanira igihembo gikomeye kurusha ibindi ku mugabane.
Achraf Hakimi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Maroc, ni umwe mu bakinnyi bamaze gukomeza kwandika amateka mashya muri ruhago y’u Burayi.
Uyu myugariro w’inyuma ya Paris Saint-Germain yasoje umwaka w’imikino mu buryo budasanzwe, ubwo yafashaga PSG kwegukana Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Yiyongeyeho kandi kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa, igikombe cy’igihugu ndetse n’igikombe cya Super Cup y’u Burayi, ibintu byamuhesheje umwanya ukomeye mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo.
Ku rundi ruhande, Mohamed Salah ukomoka mu Misiri, yakomeje kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi bafite uruhare runini mu musaruro wa Liverpool.
Mu mwaka w’imikino ushize, Salah yagize uruhare mu kwegukana igikombe cya Premier League kwa Liverpool , atsinda ibitego 29 akanatanga imipira 18 yavuyemo ibitego.
Ibyo byatumye yegukana ibihembo byombi bya Golden Boot . Uyu rutahizamu w’imyaka 33 kandi yegukanye PFA Player of the Year, ubu akaba ari gushaka igihembo cya gatatu cya CAF Player of the Year nyuma yo gutwara iki gihembo mu 2017 no muri 2018.
Victor Osimhen wo muri Nigeria na we ntiyasigaye inyuma. Nyuma yo kwerekeza muri Galatasaray yo muri Turikiya, yagize umusaruro udasanzwe ubwo yafashaga ikipe ye kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu, akaba yaranasoje shampiyona ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 26.
