Uko Vestine na Dorcas basoje uruzinduko rwabo muri Canada baririmbana na Gentil Misigaro
Abaririmbyi b’indirimbo zokuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, basoje icyiciro cya mbere cy’urugendo rw’ibitaramo bari bamaze iminsi bakorera muri Canada, bakaba barabirangirije mu gitaramo cy’ishimwe bahuriyemo n’umuramyi Gentil Misigaro, uzwi cyane mu ndirimbo “Biratungana” n’izindi zatumye izina rye rirushaho kumenyekana.
Mu rugendo rwabo rwagaragayemo amasengesho, ibyishimo n’amarangamutima akomeye, aba baramyi bakomeje kwerekana ko bafite ejo heza mu muziki wo guhimbaza Imana, bakomeza no kwagura izina ryabo ku rwego mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025, ni bwo bataramiye abakunzi babo mu Mujyi wa Edmonton, aho igitaramo cyabo cyitabiriwe n’abiganjemo abakunda indirimbo zo kuramya.
Mu masaha y’igitaramo, abari aho bose bagaragaje kwiyegurira umuziki wabo, bacengerwa n’ijwi rya Vestine na Dorcas nubutumwa bwiza bwumvikanaga muri buri ndirimbo. Indirimbo zabo zamenyekanye bwa mbere no zimaze igihe zitangajwe zakiriwe mu byishimo no mu mashyi y’abitabiriye.
Igitaramo cyomuri Edmonton cyabaye umwanya wihariye kuko bwari ubwa mbere bahuza urugwiro ku rubyiniro na Gentil Misigaro, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakomeye baba muri Amerika. Uyu muhanzi, uheruka kumurika indirimbo ye nshya “Antsindira Intambara”, na we yakiranywe urugwiro n’abari bitabiriye ibitaramo.
Umujyanama w’aba bahanzikazi, Murindahabi Irene, yatangarije ko uburyo igitaramo cyagenze byarenze uko bari babyiteze, cyane ko Edmonton itabarizwamo Abanyarwanda benshi nk’ahandi.
Nyuma yo gusoza iki gikorwa, yavuze ko aba baramyi bagiye gufata umwanya wo kuruhuka bakagaruka mu Rwanda, bagakora indirimbo nshya, hanyuma bakitegura gutangira icyiciro cya kabiri cy’ibitaramo muri Canada.
Yagize ati: “Tugiye gufata akaruhuko gato, dusubire mu Rwanda dukore indirimbo nshya, hanyuma turebe uko twakongera gusubira muri Canada mu mijyi nka Ottawa na Montreal umwaka utaha, nibigenda neza.”
Nubwo Edmonton itazwi cyane nk’ahantu hifuzwa n’abakunda umuziki wo mu Rwanda, Vestine na Dorcas bahasanze abantu bafite umutima wo kuramya no kunyuza amasengesho mu ndirimbo, bigaragaza ko n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bashobora gutinyuka bakahasanga abafana babiteguye neza.


