Tracy na René Patrick bakomereje ivugabutumwa mu Burayi bafatanyije na Alexis Dusabe
2 mins read

Tracy na René Patrick bakomereje ivugabutumwa mu Burayi bafatanyije na Alexis Dusabe

Nyuma yo gutegura no kuyobora igitaramo gikomeye cyo kuramya cyiswe “In Christ Alone Experience” cyabereye i Kigali, Tracy Agasaro na René Patrick bakomeje kwagura umurimo wabo w’ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo umuramyi Zoravo n’abandi baramyi batandukanye bakunzwe, cyabaye umwanya ukomeye wo guhembuka mu mwuka, kikaba cyarashimwe cyane n’abacyitabiriye.Mu gukomeza uru rugendo rw’ivugabutumwa, Tracy na René Patrick batangaje ko bagiye gukomereza ubutumwa bwiza mu Burayi, aho bazifatanya n’umuramyi Alexis Dusabe.

Uyu mushinga mushya ugamije guhuza impano zitandukanye mu muziki wa gospel, no kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristu ku Banyarwanda baba mu mahanga ndetse no ku bandi baturarwanda bakunda ibihe byo kuramya.Igitaramo giteganyijwe mu Burayi cyiswe “Umuyoboro 25 Live Concert”, kikaba kizabera mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi tariki 04 Mata 2026.

Nyuma ya “In Christ Alone Experience”, Tracy na René bagiye gukorera igitaramo gikomeye i Bruxelles

Icyo gikorwa kigiye guhuriza hamwe Tracy na René Patrick, Alexis Dusabe, ndetse n’abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere, kikazaba umwanya wo kuramya no gusenga mu buryo bwimbitse.Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda wo kuramya, uzwiho indirimbo “Umuyoboro”, yabaye ikimenyabose mu Rwanda no hanze yarwo.

Tracy na René Patrick: Abakozi b’Imana bafite icyerekezo mpuzamahanga

Ubufatanye bwe na Tracy na René Patrick bufatwa nk’intambwe ikomeye yo guhuza ivugabutumwa rikorwa mu Rwanda n’irikorwa mu mahanga, bityo ubutumwa bugakomeza kugera kure kurushaho.

Abategura iki gikorwa batangaje ko iyi concert izaba umwanya wo kwibutsa abantu imyaka 25 y’ubumwe n’ubutumwa mu muziki wa gospel, aho “Umuyoboro 25” ishingiye ku rugendo rw’imyaka myinshi Alexis Dusabe amaze mu murimo w’Imana.

Bagaragaje kandi ko iyi gahunda igamije gukomeza kubaka umubano w’abaramyi n’abakunzi ba gospel bo mu Burayi.Tracy na René Patrick basabye Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Burayi kuzitabira ku bwinshi iyi “Umuyoboro 25 Live Concert”, kuko izaba umwanya udasanzwe wo kuramya Imana, kwakira ijambo ry’Imana, no guhembuka mu mwuka.

Bemeje ko imyiteguro igeze kure, kandi ko bazakomeza gutangaza andi makuru ajyanye n’iyi gahunda mu minsi iri imbere.

Umuyoboro 25” — Igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza urugendo rw’imyaka 25
Umuyoboro 25” — Igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza urugendo rw’imyaka 25 , Ibihe by’ububyutse byateguwe na Alex Dusabe umwe mu baramyi babahanga baririmbana ibyishimo byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *