Korali Elayo iherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ururembo”
2 mins read

Korali Elayo iherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ururembo”

Korali Elayo ni umuryango w’abaririmbyi wavutse ku wa 01 Ukuboza 2001, ubu bari kwizihiza imyaka 25 bamaze bakora umurimo. lkaba ari korali igizwe n’abaririmbyi bakiri ku ntebe y’ishuri (Current ELAYO) n’abandi basoje amasomo yabo (Le POST CEPIE ELAYO). Guhera muri 2001 Korali ELAYO yakomeje kwaguka aho batangiye ari abaririmbyi 70 ariko ubu bakaba bageze ku baririmbyi 129.

Ku wa 30 Ukwakira 2026, Korali Elayo yashyize hanze indirimbo nshya bise” Ururembo”.Muri iyi ndirimbo, Korali Elayo yibutsa abantu ko ijuru ari igihugu cy’amahoro, aho abizera Yesu Kristo bazahurira na we bakibagirwa imibabaro yose banyuzemo bakiri ku isi. Igaragaza kandi ko Yesu yapfiriye abantu ku musaraba kugira ngo abacungure, bityo bakwiye gukomeza urugendo rwo kwizera kugeza ku iherezo.

Mu gitero cy’indirimbo, korali iririmba ko abazagera muri icyo gihugu bazaba bambaye imyenda yera, abarinze ibyo kwizera kandi bazahabwa ikamba ry’ubugingo ribikiwe abanesheje. Ubu ni ubutumwa bushishikariza abakristo gukomera ku kwizera no kudacogora imbere y’ibigeragezo bahura na byo.

Umuyobozi w’iyi korali, Sezerano Patient, yagize ati:” Muri make ubutumwa buri mu ndirimbo yacu ni uko Imana yaremeye umuntu umugambi wo kubana nayo mu rukundo rwayo. Hanyuma ubuzima ibuha itangira n’iherezo, na nyuma y’ubu buzima tuzabana n’Imana iteka kubacunguwe. Twarimo gukumbuza abantu ijuru”.

Korali Elayo kandi uretse kuririmba ibinyujije mu indirimbo igira ibikorwa bitandukanye birimo gufashanya hagati muri bo ndetse no hanze ya korali bakora kandi ibitaramo haba muri kaminuza no hanze yaho, ingendo z’ivugabutumwa hiya no hino mu gihugu.

Mu mwaka 2005 korali Elayo yashyize hanze cassette volume ya mbere bise “Twigishe gusenga”, 2008 bashyira hanze cassette volume ya kabiri bise “lbyiringiro”. Mu 2011 hakurikiyeho iya gatatu bise “Akira amashimwe”, hanyuma gato kuwa 17/03 2013 korali Elayo yasohoye umuzingo w’amashusho wa volume yambere witwa “Akira amashimwe”. Nyuma iza gukora izindi z’amajwi n’amashusho”Yakoze ibyo tutibwiraga  yo muri 2024”,”Tuzasa nawe”  yakozwe muri 2025, ndetse na ”Yesu niwe nzira” yo muri  2026  muri live recording iyi korali baherutse gukora.

Iyi korali kandi igira imiyoboro itandukanye umuntu akurikiranaho ibihangano byayo nka Youtube channel  bitwa “Elayo choir cep ur Huye”, Instagram , ticktok, na Facebook bitwa “ elayo family choir “.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *