Nyuma yo kureka umuziki wa Secular, yagarutse nk’umuramyi w’ukuri uhimbaza Imana: Ubuhamya bwa Richard Mus
3 mins read

Nyuma yo kureka umuziki wa Secular, yagarutse nk’umuramyi w’ukuri uhimbaza Imana: Ubuhamya bwa Richard Mus

Mushyikirano Richard, uzwi mu muziki ku izina rya Richard Mus, ari mu bahanzi bashya binjiye mu muziki wa Gospel bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu bihangano bifite ireme. Uyu muramyi abarizwa mu itorero rya Zion Temple, ishami rya Rubavu, aho akorera umurimo w’Imana ari kumwe n’umuryango we.

Inzira y’Ubuzima n’Ubuhanzi

Richard Mus yatangiye umuziki akiri muto, ndetse mu mwaka wa 2008 yakoze indirimbo ebyiri ziganisha ku muziki wa secular. Ariko nyuma yaje kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, ahindura icyerekezo cy’ubuzima bwe. Mu gihe yakomezaga amasomo, ntabwo yahise agaruka mu muziki, ahubwo yagiye yinjira mu zindi gahunda z’ubuzima zatumye aba mu gihugu cya Cameroun.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda no gushinga urugo, mu mwaka wa 2024, we n’umufasha we bafashe umwanzuro wo kongera gusubukura umuziki. Ninabwo hatangiye urundi rugendo rushya rwo kuramya no guhimbaza Imana.

Richard Mus ahamya ko urugendo rwe rushya muri Gospel rwashobotse cyane kubera inkunga y’umuryango we ariwe, Iradukunda Fifi, udahwema kumuba hafi mu buzima bwa buri munsi no mu murimo w’Imana. Bafitanye abana babiri: Ineza Ganza Alvin, ufite imyaka 9, na Shami Amir Yedidyah, ufite umwaka 1, avuga ko ari umugisha umwongerera imbaraga zo gukora byinshi mu murimo w’Imana.

Kuva gihe yatangiye gukora umuziki wa Gospel, Richard Mus amaze gukora indirimbo 5, harimo enye zifite amashusho, ibintu byerekana intera n’umuhate we mu murimo w’Imana.

Indirimbo Nshya: “Ni Wowe Urenze”

Indirimbo “Ni Wowe Urenze” ni ubuhamya bukomeye bw’uko Kristo ari hejuru ya byose mu mibereho y’umuntu. Richard Mus ayiririmba yemeza ko Yesu ari we ushobora guhindura ubuzima bw’imbere mumutima n’imibereho y’inyuma y’umuntu.

Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, aributsa ko Kristo ari we ugarurira abantu icyizere, akabakura mu mibabaro, mu kwiyumva ko batsinzwe, ndetse akabazamura ku gasongero k’inzozi zabo. Ni indirimbo ishimangira imbaraga z’agakiza, imbabazi n’urukundo rwa Yesu rutuma ubuzima bushya bwuzuyemo amahoro n’icyizere bugaruka.

Richard Mus ashimangira ko iyi ndirimbo ari urugero rw’ibyo Imana yamukoreye ubwe, ukuntu yamukuye aho yari ari, ikamubera imbaraga mu rugendo rw’ubugingo n’umurimo w’ubuhanzi.

Umusanzu we mu muziki wa Gospel

Nk’umuhanzi wahisemo gukorera Imana, Richard Mus avuga ko intego ye atari ugukora indirimbo gusa, ahubwo ari ugukoresha impano ye mu kuzana abantu kuri Kristo, no kubafasha gusobanukirwa ko hari Umwami ubashoboye mu bihe byose.

Icyizere cy’ahazaza

Richard Mus avuga ko afite gahunda zo gukomeza gukora indirimbo nshya zubaka umubiri w’Abizera, zikabafasha kwegera Imana kurushaho. Yemeza ko atifuza gutanga umuziki usanzwe, ahubwo ateganya gukora ibihangano bifite intego, ubutumwa no gukiza imitima.

Indirimbo “Ni Wowe Urenze” ikomeje kuba mumitima y’akunzi ba Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, bitewe n’ubutumwa bwimbitse buyikubiyemo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *