Ubuhamya bwa The Ben mu ndirimbo nshya Nabaye umwe n’Imana yakoranye na Gisubizo ministry
Gisubizo Ministries ikorera umurimo w’Imana mu Mujyi wa Kigali rigiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Nabaye Umwe n’Imana”, yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben. Iyi ndirimbo yitezweho gutanga ubutumwa bukomeye bw’ihinduka ry’umutima n’ubuzima bushya, ikaba igaragaza ubufatanye budasanzwe hagati y’umurimo wo kuramya n’umuziki wa The Ben.
Gisubizo Ministries imaze imyaka irenga 18 ikorera mu Rwanda, yatangiriye i Gikondo, ikaba izwi cyane mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, kuramya no guhugura abigishwa. Iyi minisiteri yubatse izina rikomeye mu muziki wa gospel mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu bikorwa byayo byiswe “Worship Legacy,” byagiye byitabirwa n’abantu benshi no gusohora indirimbo zagiye zikundwa nka Ebenezer, Naramwiringiye na Mesiya.
Ku rundi ruhande, Ben Mugisha (The Ben) ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere, wamamaye mu njyana za R&B na Afrobeats. Yavutse ku wa 9 Mutarama 1987, atangira umuziki we mu makorali yo mu itorero mbere yo kwinjira mu muziki usanzwe, asohora album ye ya mbere Amahirwe Yambere mu 2009. Yagiye anahabwa ibihembo bitandukanye birimo “Best Afro R&B Singer of the Year” mu bihembo bya Salax Music Awards mu 2008 na 2009.
Indirimbo “Nabaye Umwe n’Imana” ikubiyemo ubuhamya bw’umuntu wahuye na Yesu Kristo, akamukiza ibyaha bye, agahindurwa umutima n’imibereho, agatangira ubuzima bushya bwuzuye amahoro n’ibyiringiro. Ubu butumwa bugamije gukangurira abantu kwemera Kristo no gusobanukirwa ko guhinduka nyakuri bitangirira mu mutima.Gisubizo Ministries ihamya ko iyi ndirimbo itagamije gusa kuryoshya umuziki nyarwanda, ahubwo igamije no kubaka imitima no gukomeza ukwizera kw’abayumva.
Bagaragaje ko ubufatanye na The Ben bwari bugamije kugeza ubutumwa ku rubyiruko n’abandi bantu benshi binyuze mu njyana n’imiterere y’indirimbo ihuza umwimerere wa gospel n’umuziki wa kijyambere.
The Ben nawe yavuze ko yishimiye gukorana na Gisubizo Ministries, ashimangira ko ari amahirwe adasanzwe yo gutanga ubutumwa bufite umumaro mu mibereho y’abantu. Yongeyeho ko iyi ndirimbo imwibutsa aho yatangiriye umuziki we mu itorero, bityo akaba ayibonamo igikorwa gifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe bw’umwuga n’ubw’umwuka.Biteganyijwe ko “Nabaye Umwe n’Imana” izashyirwa hanze mu minsi ya vuba,
ikazanyuzwa ku mbuga zose zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga za Gisubizo Ministries Abakunzi b’umuziki wa gospel n’ab’indi njyana biteze indirimbo izabera benshi isoko y’ihumure, ibyiringiro n’ihinduka ry’ubuzima.

Ubufatanye budasanzwe: Gisubizo Ministries na The Ben mu ndirimbo “Nabaye Umwe n’Imana”

