Umunyamabanga mushya wa FERWAFA yatangaje ingamba azaniye ruhago y’u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yatangaje ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi neza ko amanyanga yo kugura no kugurisha imikino (Match Fixing) akigaragara mu mupira w’u Rwanda, kandi ko ababitungwaho urutoki bagomba kwitega ibigomba kubatungura vuba.
Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10, Mugabe yavuze ko nubwo FERWAFA idafite ububasha bwuzuye bwo guhagarika bikorwa byo gucuruza cyangwa guhindura ibiva mu mikino, ifite amakuru ahagije ku babikora haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Yemeza ko iki kibazo gikomeje kudindiza iterambere rya ruhago nyarwanda, ariko ko hari ingamba zikomeye zatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati:“Match manipulation na match betting turabizi ko bihari. Nta bimenyetso simusiga mfite ubu, ariko dufite amakuru aturanga aho bikorwa n’ababirimo. Rimwe abantu bazatungurwa, kandi igihe nikigera muzabona ingaruka z’ibyo bari gukora.”
Bonnie Mugabe kandi yanenze bikomeye bamwe mu bakozi ba FERWAFA, bagira umuco wo gushyira hanze amakuru y’akazi mu tubari, aho bashyira ahagaragara ibyo batemerewe gutangaza.
Yibukije ko itangazwa ry’amakuru ari inshingano z’Ibiro by’Ubunyamabanga n’Ibiro by’Itangazamakuru, bitandukanye n’ukuntu hari abayaha rubanda mu buryo butabanyuze mu mucyo.
Ati:“Mukorera ikigo kigendera ku murongo. Nta mpamvu yo kujya gutangariza ibibera muri FERWAFA mu tubari. Amabanga y’akazi agomba kubahirizwa, kandi niba atagaragara mu masezerano yanyu, bisaba ko byongerwamo.”
Kuri bijye na Match Fixing no kugurisha umukino ni kibazo kimaze igihe kivugwa mu mupira w’u Rwanda ; ariko mu byatumye gihabwa uburemere harimo n’ibyabaye ku mutoza n’umukinnyi wabaye ikirangirire, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, wumvikanye mu majwi aganira na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq, amusaba gutsindisha ikipe ye ku mukino bahuriyemo na Kiyovu Sports.
Uyu mutoza yahise ahanishwa guhagarikwa umwaka wose, icyemezo cyafashwe muri Werurwe 2025.
Mugabe akiva muri Kaminuza ya Leicester aho yize imiyoborere n’imicungire y’umupira w’amaguru ku bufatanye bwa CIES na FIFA, yagaragaje icyerekezo cyihuta, kiganisha ku kurwanya ruswa n’amanyanga mu mupira no kugarura icyizere cy’abakunzi bawo. Yasimbuye Mugisha Richard, wari umaze igihe abifata by’agateganyo.
Ubutumwa bwe bwafashwe nk’ikimenyetso ko FERWAFA iri kwinjira mu cyiciro gishya, cy’amavugurura n’imikorere isobanutse, cyane cyane mu gihe ikibazo cya match fixing gikomeje kugarukwaho n’abafana n’inzego zibishinzwe.
