Umuhungu wa Thiago Silva yasinyiye Chelsea
Isago Silva, umuhungu w’icyamamare Thiago Silva wahoze akinira Brazil n’ikipe ya Chelsea, yamaze gushyira umukono ku masezerano ye ya mbere y’umwuga muri iki kigugu cyo mu Bwongereza.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka amaze yitoreza mu ishuri ry’abato rya Chelsea aho yaryinjiyemo mu 2020 ubwo se yazaga gukina muri Premier League.
Isago ufite imyaka 17, nk’uko se yabikoraga, nawe ni myugariro wigaragaza mu mikino inyuranye. Yabanje gukina mu ikipe y’abato y’imyaka 13 (U13) ndetse agenda azamuka neza kugeza ubwo yageze ku ikipe y’abatarengeje imyaka 18, aho yagaragaye bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2024–2025.
Chelsea ivuga ko uyu musore amaze kugera ku rwego rwo hejuru, kandi ko ari “myugariro ushoboye gukina ku mpande cyangwa hagati, wihagazeho kandi ufite ubworoherane kuri bagenzi be mu kibuga.”
Uyu mwaka w’imikino, Isago yakinnye imikino ya Premier League Cup mu byiciro bya U17 na U18, agaragaza ko ari umwe mu bato bafite ejo hazaza heza muri gahunda y’iterambere rya Chelsea.
Muri Nzeri, yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 33 Chelsea yitabaje ku mukino Champions League y’abato ubwo yakiraga Ajax, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko amaze kugera ku rwego rwizerwa.
Naho se Thiago Silva, ubu ufite imyaka 41, yasezeye muri Chelsea mu 2024 ajya muri Fluminense nyuma yo gutwara ibikombe bikomeye harimo Champions League, Uefa Super Cup na Club World Cup mu 2021. Nubwo se yagiye, Isago yahisemo kuguma muri akademi ya Chelsea kugira ngo akomeze urugendo rwe rw’ubunyamwuga.
Thiago Silva ubwe yabaye umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu ya Brazil, aho yakinnye imikino 113 hagati ya 2008 na 2022.
