Taleb Abderrahim yikomye abakomeje gusebya APR FC
2 mins read

Taleb Abderrahim yikomye abakomeje gusebya APR FC

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yeruye avuga ko azi neza umuntu uri inyuma y’inkuru zimaze iminsi zisebya ikipe ye n’uburyo atoza, ndetse ko n’ubuyobozi bwa APR FC bumuzi.

Ibi yabivugiye kuri Stade ya Kigali nyuma y’umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona APR FC yaraye itsinzemo Etincelles FC 2-1.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru n’ibitekerezo bitandukanye byamunengaga uburyo akoresha abakinnyi, imikinire y’ikipe ye, ndetse bikagera no ku busabe bw’uko yakwirukanwa.

Taleb avuga ko ibyo byose atari ibintu bishobora kumuyobya, kuko amaze imyaka myinshi mu mwuga w’ubutoza kandi azi neza uburyo amakuru amwe n’amwe akorwa.

Yagize ati:“Iyo nsomye ibyanditswe, menya ubiri inyuma n’uwabimutumye. Ubiri inyuma ndamuzi.Rwose ubiri inyuma ndamuzi. Buri wese arabizi, itangazamakuru rirabizi ndetse na APR irabizi.”

Taleb yagaragaje ko hari abantu bashaka kubiba urujijo no gukora uko bashoboye kose kugira ngo APR FC ititwara neza. Yavuze ko abo bantu bakwiye gusubiza amaso inyuma bagatekereza ku mubano w’imikoranire ahoranye na APR FC, kuko bafite imishinga itarangirira mu mukino umwe cyangwa babiri.

Ati:“Njye na APR FC dufitanye imishinga itarangira aka kanya. Abifuza ko itsindwa nashakaga ko n’ibyo babimenya. Nta kindi narenza kuri ibyo.”

Taleb Abderrahim, ukomoka muri Maroc, yinjiye muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025–2026 utangira, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ashobora kongerwa bitewe n’imyitwarire y’ikipe.

Kugeza ubu amaze gutoza imikino icyenda  ya shampiyona, atsinda itanu , anganya itatu (3) hanyuma atsindwa umukino umwe . Uyu musaruro ushyira APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, inyuma ya Police FC iyoboye n’amanota 22.

Nubwo hari abarenga bagaragaza kutishimira imikinire y’ikipe cyangwa iterambere ryayo, Taleb we avuga ko akazi gakomeje kandi ko abashaka kuyobya ikipe batazabigeraho. Yemeza ko ahagaze neza mu mushinga we n’ikipe ndetse ko ibyavuzwe byose bitamuca intege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *