Senateri Dr. Frank Habineza arasaba isuzuma rishya ku nsengero zafunzwe: “Izujuje ibisabwa zigafungurwa
Mu gihe hashize igihe kinini insengero zimwe na zimwe mu Rwanda zifunze bitewe no kutuzuza ibisabwa byashyizweho na Leta binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), hari abaturage n’abayobozi batandukanye basaba ko hakorwa isuzuma rishya kugira ngo izamaze kubahiriza ibyo zasabwe zemererwe kongera gukora.
Ibi byagarutsweho na Senateri Dr. Frank Habineza ubwo yaganiraga n’umunyamakuru, agaragaza ko hari insengero zafunzwe zashyize mu bikorwa ibyo zasabwaga byose, ariko zikaba zigitegereje ko inzego zibishinzwe zisubira kuzisuzuma kugira ngo zifungurwe.
Senateri Dr. Habineza yagize ati:
“Hari insengero zafunzwe zisabwa kuzuza ibyangombwa, zirabitanga. Izo rero turifuza ko zafungurwa byihuse. Izitarabyuzuza nazo zibyuzuze. Ntabwo dushyigikiye akajagari, ariko amabwiriza yashyizweho na RGB yubahirizwe nazo zifungurwe. Turasaba ko nk’uko bazifunze insengero, hagashyirwaho itsinda ryongeye kugenzura, kandi izuzuje ibisabwa zigafungurwa.”
Yongeyeho ko hari abaturage benshi bagaragaza ibibazo baterwa no kuba insengero n’imisigiti byabo bifunze, kandi hari iziba zarahise zishyira mu bikorwa ibisabwa, ariko ntizisubizwe mu murongo wemewe.
Mu 2024, Leta y’u Rwanda yafunze insengero n’imisigiti ibihumbi byinshi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye n’umutekano, isuku, ibyangombwa by’imiturire, ndetse no kuba abafasha mu bikorwa by’amateraniro bafite ubumenyi bukenewe. Muri icyo gihe, RGB yatangaje ko igenzura ryagaragaje ko zimwe mu nsengero zubatse mu kajagari, izindi zidafite ubwiherero, izindi zidafite uburyo bwo gutabara mu gihe habaye ikibazo, ndetse n’izindi zidafite ibyangombwa byemewe n’amategeko byo kubaka no gukoresha inyubako rusange.
Nubwo hari nyinshi zimaze kuzuza ibisabwa zikongera gufungurwa, abaturage n’abayobozi batandukanye bakomeje kugaragaza ko hari izakomeje gufungwa kandi zarakoze ibisabwa byose.
Senateri Habineza yavuze ko yakiriye ubusabe bw’Abakristo n’Abasilamu bavuga ko imisigiti n’insengero byabo bigifunze kandi bakaba barashyize mu bikorwa ibyo RGB yasabye. Bavuga ko itsinda ryazifunze ryakabaye ryongeye kugaruka rikemeza ko ibisabwa byubahirijwe kugira ngo ibyo bigo by’iyobokamana bifungurwe.
Yatanze urugero rw’ibibazo abaturage bahura nabyo, avuga ko aherutse kujya mu Karere ka Gatsibo, agakora urugendo rurerure rugera ku birometero 20 bajya gushaka urusengero rwo gusezeranyamo abageni, mu gihe hafi aho hari izindi nsengero zishobora kuba zarujuje ibisabwa ariko zigifunze.
Senateri Habineza yibukije ko insengero n’imisigiti bifite uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu, haba mu buryo bw’imyitwarire myiza, amahoro, no kwigisha abaturage kubana neza. Yagize ati:
“Insengero zigisha imico myiza, zifasha abaturage kwirinda ibyaha n’ubugome, kandi zigira uruhare mu kubaka umuryango utekanye. Ndetse hari izifite amashuri, ibitaro, amahoteri n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.”
Yasabye ko ubuvugizi bwakorwa ku buryo inzego zibishinzwe zakongera gukora isuzuma, bityo insengero zujuje ibisabwa zigasubira gukora nta burangare cyangwa akarengane.
Amadini n’amatorero atandukanye yamaze gutangaza ko yiteguye gukomeza kubahiriza ibisabwa byose, harimo ibijyanye n’inyubako zujuje ubuziranenge, ubumenyi bw’abavuga ubutumwa bwiza mu materaniro, n’ibindi byose bigamije umutekano n’imibereho myiza y’abayoboke.
Abaturage bakomeje gutegereza icyemezo gishya cya RGB cyangwa izindi nzego bireba, mu gihe ubusabe bwo gusubiramo igenzura bukomeje gutangwa n’abantu batandukanye ku rwego rw’igihugu.

