Impanda Choir ADEPR SGEEM Yashyize Hanze Indirimbo “Itorero ry’Imana”, Ihumuriza Abizera mu Bihe by’Ibigeragezo
Korali Impanda ADEPR SGEEM, izwiho indirimbo zifite ubutumwa bukomeza imitima no gukomeza ukwizera kw’Abakristo, yongeye kugaruka mu buryo bukomeye ibinyujije mu ndirimbo yabo nshya bise “Itorero ry’Imana.” Ni indirimbo ije mu gihe benshi mu bakristo bahanganye n’ibihe bitoroshye, bikenewe ijambo ribahumuriza rikabibutsa agaciro n’uruhare rw’Itorero mu isi.
Mu butumwa buyigize, iyi ndirimbo ishimangira ko Itorero ry’Imana riri mu ibanga, nyamara rikomeza kubaho mu isi kugira ngo risohoze umurimo waryo wo kugeza ubutumwa bw’ukuri ku bantu. Impanda Choir yibutsa ko nubwo hari ubwo Itorero risa nk’iriganjijwe, rikomeje kugira agaciro gakomeye imbere y’Imana ndetse no mu ijuru.
Indirimbo isaba Abakristo gukomera no kugira umwete mu gusenga, no kwirinda kugira ngo batagwa mu moshya wa satani “wamubisha wadukanye ubugome.” Ubutumwa buyigize buvuga ko umwanzi afite ububasha bwo kurwanya abizera bato ndetse n’abakuze, ari yo mpamvu Itorero rikwiye gushikama no kumurwanya mu mwuka.
Impanda Choir ihamagarira abizera kwihangana, gukomeza imitima no kugaruka ku rukundo rwo hambere, barwanya icyahungabanya ukwizera kwabo. Ni indirimbo isaba kutagushwa n’ibigeragezo cyangwa ubuzima bwo gushukishwa, ahubwo ikibutsa ko Imana ishyigikira abayo n’itorero ryayo.
Mu bindi by’ingenzi, iyi ndirimbo igaragaza ko hari abakorera hari abakorera Imana batari mu mu Itorero ryayo nyakuri, bibwira ko bafite ubugingo nyamara batanditse imbere y’Imana. Ibi byongeye kwibutsa ko kuba mu rusengero gusa bidahagije, ahubwo ko Imana ireba imitima ibarirwa mu Itorero ryayo ry’ukuri.
Impanda Choir ivuga ko nubwo Itorero ry’Imana rishobora kugaragara rimeze nk’irisuzuguwe cyangwa irirenze,igihe kizagera rikazahabwa agaciro agaciro karyo kandi ryubahwe nkuko riri imbere y’Imana.
Iyi korali imaze kubaka izina mu ndirimbo zubaka, zihembura, kandi zigarura icyizere mu mitima y’abakristo mu Rwanda no hanze yarwo. Indirimbo “Itorero ry’Imana” ikomeje kwakirwa neza kubera ubutumwa bwayo bufite imbaraga, bugaragaza ko Impanda Choir ikomeje kuba urufatiro rw’ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Ni indirimbo iteza imbere gukomera mu kwizera, kwirinda no gushyira imbere Imana mu bihe byose, cyane cyane muri ibi bihe byinshi byugarijwe n’udushukamwo twinshi.
