Uburyohe bw’indirimbo Uraganje ya Dieu Merci ikomeje kuzana abantu benshi kuri kristo
Uraganje indirimbo imaze igihe isohotse nka audio kuri YouTube mu buryo bwa video lyrics ikomeje kurushaho gukundwa no gukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo. Ni indirimbo itambutsa ubutumwa bwimbitse bwo kwizera, kwiyegurira Imana no kwemera ko Kristo ari we ugenga ubuzima bw’umuntu. Ubutumwa bw’amahoro n’ubutware bwa Yesu ni bwo bugize umutima w’iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo iririmbwa n’abaririmbyi batandukanye barimo Janvier, Josh Ishimwe, Dieu Merci, Douce, Elynah na Peace Hozy bose bakaba barashyize hamwe mu kuyikorana ubuhanga bwihariye. Umusaruro w’ijwi ryabo ryihariye, bituma indirimbo ifata imitima kandi ikagira uburyohe burenze uko bikunze kumenyekana mu ndirimbo za korari cyangwa andi ma tsinda.Umuramyi Dieu Merci, uri mu bayiririmbyemo kandi akaba ari na we wamenyekanishije ubutumwa bwayo mu buryo bwagutse, avuga ko iyi ndirimbo ari ubuhamya bw’ubuzima bw’umukristo wemera ko Yesu ari we ufite intebe y’icyubahiro mu buzima bwe.

Merci umwanditsi w’indirimbo nziza, Naguhaye Icyicaro”: Amagambo atuma “Uraganje” iba Indirimbo ihindura imitima ya benshi
Amagambo ayigize arimo agira ati: “Naguhaye icyicaro mu buzima bwanjye, uraganje” yifashishwa nk’isengesho ryo kwiyambaza Imana mu buzima bwa buri munsi.Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’umuziki n’uzwi mu gukora indirimbo zifite ireme, Producer Boris akaba yarakoranye ubuhanga n’itsinda ry’abaririmbyi kugira ngo bahuze amajwi, imiririmbire igezweho. Uko yacuranzwe n’uburyo amajwi yubatse bituma yumvikana neza kandi igasigira uwumva amarangamutima y’imbere mu mutima.
Mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa, umuhanzi Prosper Nkomezi ni we wagize uruhare rukomeye, yayiteye inkunga ikomeyemu buryo bwayo bwa audio.Nubwo indirimbo yamaze gusohoka mu buryo bwa audio no kuba kuri YouTube nka video lyrics, haracyateganywa gukorwa amashusho (official video) kugira ngo ubutumwa bwayo burusheho kugera kure kandi bugaragare mu ishusho y’umuziki w’uyu munsi.
Abakunzi b’iyi ndirimbo baracyategereje gukorwa Kwa video. Abayiririmbyemo bose bashimira abatega amatwi n’abayisakaza binyuze kuri YouTube n’ahandi hantu h’itumanaho, bagasaba ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwakomeza gufasha imitima, bukayobora abumva mu gusobanukirwa ko ahari Yesu nta cyo wabura. Uraganje ikomeje kugenda ihesha icyubahiro izina rya Yesu binyuze mu buryohe bwayo, ubutumwa bwayo bushingiye mw’Ijambo ry’Imana buyihesha imbaraga zidasanzwe.

Umuramyi wiyeguriye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Yaba mu kubwiriza no guhimbaza Imana

