Menya amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi
Amakipe azitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi cya 2026 cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico yashyizwe mu matsinda ; Dore iby’ingenzi dufatiye ku nguni yo kuvuga ngo ni nde ushobora kuryegukana.
N’ubwo imyanya itandatu izuzuzwa muri Werurwe binyuze mu mikino ya play-offs, uburyo amakipe y’ibihugu ari kwitwara burahagije ngo harebwe abashobora kugera kure.
Mu makipe ahabwa amahirwe harimo Ubwongereza bwitwaye neza mu mikino y’amatsinda yabwo, butsinda imikino yose butinjijwe igitego.
Nyuma yo kugera mu matsinda y’imikino ibiri ya nyuma y’U Burayi no kugera muri 1/4 cy’Isi muri Qatar, hari icyizere ko ikipe ya Thomas Tuchel ishobora gushimisha abafana bayo mu mwaka utaha.
Abatanga ubusesenguzi bw’ibishobora kuva muri iri rushanwa (bookmakers) nabo England bayishyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya Espagne.
Espagne yo yegukanye Euro 2024, kandi ubuhanga bw’abakinnyi bayo bakiri bato barimo Lamine Yamal buratuma benshi bayitinya. Uretse gutsindirwa kuri penaliti na Portugal muri UEFA Nations League, Espagne ntiratsindwa undi mukino w’irushanwa iryo ariryo ryose kuva mu 2023.
U Bufaransa nabwo buracyafite inyota yo kwitwara neza, cyane ko ari irushanwa rya nyuma Didier Deschamps ari kubatoza. Abasesenguzi bavuga ko bafite ikipe yuzuye uretse ibibazo bike inyuma,gusa bafite Kylian Mbappé ubafasha mu gufungura umukino.
U Budage, Ububiligi, Ubuholandi na Switzerland na byo bitwaye neza mu mikino yo gushaka itike, mu gihe Brazil yo ititwaye neza muri Amerika y’Amajyepfo ariko igashyirwa hejuru na bookmakers bitewe n’ubunararibonye bwayo.
Argentina yo, ibitse igikombe, yatwaye itsinda ryayo mu buryo budasanzwe kandi igifite Lionel Messi ushobora gukina irushanwa rye rya nyuma.
Ku mugabane wa Afurika, Maroc yatsinze imikino yose, mu gihe Senegal, Misiri, Côte d’Ivoire na Tunisia na zo zitigeze zitsindwa. Gusa byinshi byo kwitwararika birahari, cyane ko Afcon iri hafi gutangira, bigatuma amakipe y’Afurika akina amarushanwa abiri akomeye mu mezi atandatu.
Indi ngingo utakirengagiza cyane muri iri rushanwa ni imiterere y’ikirere [ubushyuhe bwo hejuru] buzaba imbogamizi ku makipe y’i Burayi, mu gihe Afurika na Amerika y’Epfo byo bishobora kubyungukiramo.
Uko tombola y’ibanze yagenze
- Group A: Mexico, South Africa, South Korea, Winner of Uefa play-off D*
- Group B: Canada, Winner of Uefa play-off A*, Qatar, Switzerland
- Group C: Brazil, Morocco, Haiti, Scotland
- Group D: USA, Paraguay, Australia, Winner of Uefa play-off C*
- Group E: Germany, Curacao, Ivory Coast, Ecuador
- Group F: Netherlands, Japan, Winner of Uefa play-off B*, Tunisia
- Group G: Belgium, Egypt, Iran, New Zealand
- Group H: Spain, Cape Verde, Saudi Arabia, Uruguay
- Group I: France, Senegal, Winner of Fifa play-off 2*, Norway
- Group J: Argentina, Algeria, Austria, Jordan
- Group K: Portugal, Winner of Fifa play-off 1*, Uzbekistan, Colombia
- Group L: England, Croatia, Ghana, Panama
- Uefa play-off A: Italy, Wales, Bosnia-Herzegovina cyangwa Northern Ireland
- Uefa play-off B: Ukraine, Poland, Albania cyangwa Sweden
- Uefa play-off C: Turkey, Slovakia, Kosovo cyangwa Romania
- Uefa play-off D: Denmark, Czech Republic, Republic of Ireland cyangwa North Macedonia
- Fifa play-off 1: DR Congo, Jamaica cyangwa New Caledonia
- Fifa play-off 2: Iraq, Bolivia cyangwa Suriname
