Aline Uwera Yashyize Hanze Indirimbo Ye Ya Mbere Yise “Wicogora”
2 mins read

Aline Uwera Yashyize Hanze Indirimbo Ye Ya Mbere Yise “Wicogora”

Umuririmbyi wa Gospel “aline Uwera” yatangiye urugendo rushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse anasaba abafana gukomeza kumuba hafi muri urwo rugendo.

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Uwera, wamenyekanye cyane muri Faradja Choir ya ADEPR Nyamata, yatangiye ku mugaragaro urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Wicogora”. Iyi ikaba ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza bwo gukangurira abantu kudatinya no kudacika integer muri uru rugendo rwa buri munsi rw’ubuzima mu kwizera.

Mu butumwa yatangaje agenera inshuti n’abakunzi b’umuziki we, abinyujije ku rubuga rwa Youtube, Aline Uwera yashimiye bikomeye abamweretse e urukundo n’inkunga mu rugendo rwe rushya, anaba saba ko indirimbo “Wicogora” bakomeza kuyisangiza abaandi kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure. Ni ubutumwa bwaje buherekeje iyi ndirimbo nshya yamaze gusohora.

Yagize ati: “Tunejejwe no kubagezaho indirimbo yacu ya mbere yitwa Wicogora, turabashimira urukundo mwatweretse n’inkunga mwaduteye, tubasaba ko mwakomeza kuyisangiza n’abandi.”

Uyu muhanzi mushya kandi yanasabye abakunzi be imbabazi ku gatinda kw’iyi ndirimbo ku mpamvu zitari zibaturutseho, ariko yizeza ko mu mishinga itaha byose bizagenda neza.

Ati: “Tuboneyeho no kubiseguraho ku bwo gukererwaho ku gihe twari twabasezeranije, byatewe n’impamvu zitaduturutseho ariko ubutaha byose bizagenda neza.”

 Aline Uwera avuga ko uru rugendo rwo gukora umuziki ku giti cye yarutangiye abitewe n’inkunga n’inama y’umuryango we, cyane cyane umugabo we wamushishikarije gukurikira impano ye mu buryo bwagutse.

Indirimbo Wicogora yakozwe mu buryo bw’imbona nkubone (live), ivuga ku butumwa bwo gukomeza umurimo Imana ishyira mu bamamaza Kristo, butarangwamo gucogora cyangwa guhemuka. Aline Uwera avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje mu biganiro yagiranaga n’inshuti ze muri Gashyantare 2025, aho yumvise ijwi ry’Imana ryongera kumwibutsa ko abamamaza Kristo bakomeza bahagaze bwuma.

Wicogora ni umushinga mwiza ugenewe abakristu cyane ko icyebura buri wese guhora ari maso ku rugamba rwo kunesha. Yitezweho kandi guhindura no kwegereza Kristo benshi kubera ubutumwa bwiza ibumbatiye. Uyu muramyi mushya na we yitezweho gutanga umusanzu we mu ruhando rwo kuzamura urwego rw’indirimbo zo guhimbaza Imana. Ni imbaraga nshya zije ziyongera ku bandi benshi bari basanzwe.

Aline Uwera watangiye urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *