Seek Conference 2025: Chryso Ndasingwa, Sharon Gatete na True Promises mu Ijoro ryo Kwakira Imbaraga n’Ihishurirwa Rishya
2 mins read

Seek Conference 2025: Chryso Ndasingwa, Sharon Gatete na True Promises mu Ijoro ryo Kwakira Imbaraga n’Ihishurirwa Rishya

Amahoro n’ibyishimo byongeye kugaruka mu mitima y’abakunzi b’abaramyi Chryso Ndasingwa, Sharon Gatete ndetse n’itsinda rya True Promises Ministries, nyuma y’uko batangarijwe ko bazifatanya mu gitaramo gikomeye cyiswe “Seek Conference Rwanda 2025.” Ni amahirwe akomeye ku bakunzi babo, kuko bazongera kumva ubutumwa bw’imbaraga n’indirimbo zubaka imitima aba baramyi bazwiho kuramya Imana mu buryo bwimbitse.

Ni igitaramo kizabera ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ku wa 14 Ukubosa 20256, kikaba cyateguwe n’Umuvugabutumwa ndetse n’Umuhanuzi Vincent Mackay uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muvugabutumwa avuga ko iki ari igihe cyatoranyijwe n’Imana kugira ngo abantu bayo bongere guhabwa ihumure, gukira mu buryo bw’umwuka n’ubusanzwe, ndetse no guhabwa imbaraga nshya zibafasha kwinjira mu mwaka mushya bafite umurongo n’icyerekezo giturutse ku Mana ubwayo.

Mackay yemeza ko “Seek Conference” itegerejwe nk’umwanya wo kwiyegereza Imana no kwinjira mu ihishurirwa rishya riyobora ubuzima bw’abayitabira.


“Seek Conference” igamije gufasha abantu kongera kwegera Imana, kuyishaka n’umutima wabo wose nk’uko biboneka muri Yeremiya 29:13 havuga ngo: “Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.” Ni igiterane gitegerejwe n’abakristo, cyane ko kizahuza abantu b’ingeri zose barimo urubyiruko, imiryango n’abashakashaka kurushaho kugirana umubano n’Imana.

Abaramyi bazaririmba muri iki gitaramo bahabwa ikaze nk’abafite amavuta n’impano zidasanzwe zo gufungura ijuru no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana. Harimo True Promise, itsinda rigezweho mu Rwanda rikunzwe n’abantu benshi, kimwe na Chryso Ndasingwa na Gatete baherutse gutangira kuririmbana nk’abukundana (couple) banaheruka no gutaramira ku Mugabane w’u Burayi, by’umwihariko mu Bubiligi.

Abitabira igitaramo kandi bazasusurutswa n’itsinda Boanerges Gospel Group ribarizwa muri Bethesda Holy Church, rizwiho kuramya Imana mu buryo butuza kandi bwimbitse.

Iki gitaramo kizatangira saa Cyenda, kandi kwinjira ni ubuntu, bikaba bituma ari amahirwe akomeye ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya n’uguhimbaza Imana. Ni umwanya wihariye wo kwakira ijambo rikiza imitima, kongera kwiyubaka mu mwuka no gutangira umwaka mushya bafite icyerekezo giturutse ku Mana.

Chryso Ndasingwa na Gatete ubu bakora umurimo w’Imana nk’abakundana(couple)

Harimo True Promise, itsinda rigezweho mu Rwanda rikunzwe n’abantu benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *