Israel Mbonyi yakiriye ubutumire bwa Prayer warriors mu buryo budasanzwe
2 mins read

Israel Mbonyi yakiriye ubutumire bwa Prayer warriors mu buryo budasanzwe

Mu mpera z’iki cyumweru, abagize umuryango mugari w’Abakristo mu Rwanda bageze kure bitegura igiterane gikomeye cyiswe SEEK Conference 2025 giteganyijwe kuba kuwa 14 Ukuboza 2025. Iki giterane cyateguwe n’itsinda Prayer Warriors kikaba kitezweho guhuza abantu benshi bifuza gushima Imana no kurushaho kwegerana na yo mu buryo by’amasengesho adasanzwe Iki giterane kizabera muri Bethesda Holy Church iherereye ku muhanda KG 697 St mu mujyi wa Kigali, aho amarembo azafungurwa saa munani z’amanywa (2:00 PM).

Prophet Vincent Mackay na Israel Mbonyi Bayoboye Igiterane Kinini cya SEEK Conference 2025

Abategura iki gitaramo bavuze ko kwinjira ari ubuntu kugira ngo buri wese ubishaka abashe kwitabira nta nzitizi, bityo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi.Mu bazitabira iki giterane harimo Prophet Vincent Mackay, umwe mu bakozi b’Imana bazwi mu gutanga ubutumwa bwimbitse bw’ubuhanuzi Ari kumwe n’umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, Israel Mbonyi, uzaririmba indirimbo zubaka zigarura umutuzo n’imbabazi z’Imana mu mitima y’abazitabira.Ibindi byamamare mu muziki wa Gospel bizitabira harimo amatsinda akomeye nka True Promises Ministries azwi mu ndirimbo zifasha abakristo kurushaho kwinjira mu isi y’amasengesho, ndetse na Boanerges Gospel Group izwi mu mbyino n’ubutumwa bw’ihumure butanga ibyishimo mu rusengero.

Ibihe byiza bazahuriramo abaramyi batandukanye basigiwe guhembura ubugingo bwa benshi mwiyi minsi

Abategura iki gitaramo bavuze ko SEEK Conference ari igihe cyo gushaka Imana byimbitse no guhuriza hamwe abakunzi b’ijambo ryayo, bakaganira ku mugambi w’Imana ku buzima bwabo no ku gihugu muri rusange. Kandi iki giterane ngo kizaba n’umwanya wo guhuriza hamwe abahanzi, abakozi b’Imana n’abantu benshi kugira ngo basangire ubusabane bukwiriye abana b’Imana.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gikristo muri uyu mwaka wa 2025, kikazahesha abakristo umwanya wo kugarura umwuka w’amasengesho, kwihana no kwiyegurira Imana. Abategura ibi bihe byiza basaba buri wese kuboneka ku gihe kugira ngo iki giterane gishobore kugira umumaro munini ku mibereho y’abanyarwanda byumwihariko.

Umuhanuzi utegerejwe mu bihe byiza bizahuza abaramyi barimo na Israel Mbonyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *