True Promises Ministries Yongeye Gukomanga ku Mitima y’Abakunzi b’Umuziki wa Gospel mu Ndirimbo Nshya “IRADUHETSE”
Itsinda ryamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries, ryongeye kugaruka mu buryo bukomeye n’indirimbo nshya yitwa “Iraduhetse”, indirimbo itanga ihumure, icyizere n’ubutumwa bwimbitse bwerekana ukuntu Imana ihoraho mu mibereho y’abayo.
Mu magambo y’iyi ndirimbo, itsinda riririmba riti: “Ni iyihe Mana ihwanye n’Imana Rurema, yuzuye ubuntu n’ineza itangaje? Iraduhetse, ntizaturekura, itwitayeho…” Aha, True Promises yibutsa abakristo ko n’ubwo ibihe byahinduka, inshingano n’urukundo rw’Imana ntiruhinduka. Ni ubutumwa bwubaka imitima cyane cyane muri iki gihe benshi banyura mibihe bikomeye bikeneye ijambo ribaremamo icyizere.
Indirimbo “Iraduhetse” yerekana ishusho y’Imana iduterura nk’umubyeyi, ituremera umutekano n’amahoro; Imana idatererana abayizera ndetse n’iyo “inyanja zakama” cyangwa “imisozi igakurwaho”, nk’uko amagambo y’indirimbo abivuga. Ni ubutumwa bushingiye ku masezerano yo muri Bibiliya ashimangira ko Imana itajya ireka abayo kandi ntacyo bakora ngo ibatererane.
True Promises, imwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda, yakomeje gufasha benshi mu rugendo rwabo rw’umwuka binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye nk’ “Ishimwe”, “Nzamutegereza”, “Ni Umukiza” n’izindi. “Iraduhetse” nayo yinjiye muri uru rutonde rw’indirimbo zifasha imitima gufata umwanya wo gusenga no kwibuka ko atari wenyine.
Iyi ndirimbo kandi ije mu gihe itsinda ryitegura ibikorwa binyuranye by’ivugabutumwa birimo ibitaramo n’amakoraniro aho rihamagarira abakunzi babo kurushaho kwegera Imana no kubaho mubushake bwayo.
“Tera hejuru uririmbe niyo Mana ibikora,” ni intero y’iyi ndirimbo ishishikariza buri wese guhimbaza Imana kubera imirimo yayo itangaje no kuyizera mu mibereho yose.
Indirimbo “Iraduhetse” ikomeje guhembura imitima y’abayumva, ndetse ikaba iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayishimira ubutumwa bworoshye ariko bufite imbaraga bukomeza n’umutima w’uwari ucogoye.
