“Heavenly Harmony Concert” Igitaramo Kizinjiza Abakristu Mu Byishimo Bya Noheli
4 mins read

“Heavenly Harmony Concert” Igitaramo Kizinjiza Abakristu Mu Byishimo Bya Noheli

Korale Good news yateguye igitaramo kizatangiza kikaninjiza abizera mu byishimo by’amaza ya Nyagasani, kikazabera kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye

Korale Good News ikorera ubutumwa muri Paruwasi Universitaire St Dominique-Huye yatangaje ko iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise Heavenly Harmony Concert, giteganyijwe kuba tariki ya 20 Ukuboza 2025 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, kikabera muri salle nini ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Iki gitaramo kigamije kwinjiza abakristu mu byishimo bya Noheli no kubafasha kwitegura amaza ya Nyagasani mu mwuka w’umunezero, ubumwe n’amahoro.

Iyi Korale yatangiye mu 1997 ifite abaririmbyi umunani, kuri ubu imaze kwaguka kandi ikomeje kuba imwe mu makorali akunzwe muri St Dominique no mu nkengero zayo.

Mu myiteguro y’iki gitaramo, bazifatanya n’andi makorali azwi kandi akunzwe arimo Korale Illuminatio, Le Bon Berger, La Fraternité, ndetse na Lucida Stella yo muri Paruwasi St Therese, kugira ngo basakaze ubutumwa bw’ubumwe n’urukundo binyuze mu bihangano byabo.

Heavenly Harmony Concert, nk’uko izina ribivuga, ifite intego yo gukangurira abantu gukundana, kunga ubumwe no kwitegura ibyishimo bya Noheli. Indirimbo zizaririmbwamo zizibanda ku gukangurira abantu gukundana, kwitegura Umukiza n’izindi zifasha imitima kwegera Imana muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Korale Illuminatio, imwe mu zashinze imizi kandi zikunzwe cyane izitabira igitaramo Heavenly Harmony Concert

Ubwo yaganiraga na Gospel Today, Umuyobozi wungirije wa Korale Good News, Umusumba Rugwiro Christella, yasobanuye ko bahisemo ko igitaramo kiba ubuntu kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe uzabura kumva Inkuru Nziza kubera ubushobozi.

Mu magambo ye yagize ati: “Inkuru nziza ntabwo igurishwa, ijambo ry’Imana n’ubundi butumwa bwiza bwose tugomba gutanga ntabwo tugomba kubugurisha kugira ngo buri wese azisangemo. Ayo maza ya Nyagasani hatazagira uvuga ngo ntabwo yabimenye kubera ko atari afite amafaranga, rero twabikoze ku buntu kugira ngo buri wese azisangemo n’ubushobozi bwe.”

Agaruka ku kuba igitaramo kizabera i Huye, Umusumba Christella yavuze ko kugeza ubu ubushobozi bwo gukora ibitaramo hanze ya Huye bugikomeje kuba imbogamizi. Yasobanuye ko Korali igizwe ahanini n’abanyeshuri bahora bagenda buri mwaka, bityo bigakomeza gutuma ibikorwa bitarenga imbibi z’Akarere. Yongeraho ko nubwo bimeze bityo, bafite icyizere ko mu gihe kiri imbere bazagera no hanze ya Huye.

Ati: “Korale yacu imaze igihe kirekire ariko ntituragira ubushobozi bwo kuba twakwambuka ngo tube twajya gukorera hanze ya Huye. Tuba turi abanyeshuri kandi buri mwaka abanyeshuri baragenda, ariko turateganya ko dushobora kuzakora ibindi bitaramo hanze ya Huye.”

Yasabye abakunzi b’ibitaramo cyane iby’iyobokamana kuzitabira ari benshi, kuko Korale Good News ibategurira ibintu byiza byinshi kandi bashonje bahishiwe.

Ati: “Turi kubategurira ibintu byinshi byiza, indirimbo nyinshi zitandukanye izo mu Kiliziya ndetse n’izindi, bazaze bifatanye natwe. Tuzaba dufite indirimbo ziri karasike (classic music), amasoro n’ibikoresho by’umuziki bitandukanye, nabashishikariza kuza kuko amatsiko azashira neza bahageze.”

Korale Le Bon Berger izaba ihabaye mu gitaramo cya Good News Choir ngo bafatanye gushimisha abazitabira

Uretse ibikorwa byo kuririmba, Korale Good News ikora n’ibindi bikorwa by’ivugabutumwa birimo gusura ibigo by’amashuri bagafasha abana mu bikorwa by’iyobokamana, gutanga ibikoresho byo kwigiramo indirimbo n’ibindi byubaka umuryango w’Imana. Banafite umwiherero ngarukamwaka bajya bakora ukabera ahantu haba hateguwe, aho uw’uyu mwaka uteganyijwe kubera i Kibeho, ku butaka butagatifu buberaho ibikorwa byo gusenga no kwitagatifuza.

Heavenly Harmony Concert itegerejwe nk’igitaramo kizazana ubumwe, amahoro n’umwuka mushya wo kwitegura ibyishimo bya Noheli. Korale Good News ikomeje kwerekana ko ubutumwa bw’Imana bukwiye kugera kuri bose nta nkomyi, kandi uyu muryango w’abaririmbyi ukomeje kuba igicumbi cy’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Iki gitaramo kizaba urubuga rwo kongera kwiyegereza Imana, gusabana mu buryo bw’ubukristu no kwinjira mu byishimo by’amaza ya Nyagasani mu buryo bwuzuye, bityo abantu bose bakaba bashishikarijwe kuhagera ku masaha ateganyijwe.

Korale Good News yiteguye gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kubinjiza mu byishimo bya Noheli

Korale Illuminatio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *