Tuzakorera Uwiteka Live Concert: Elayo Choir na Siloam Choir Bagiye Gahurira mu Giterane Cy’Amateka
2 mins read

Tuzakorera Uwiteka Live Concert: Elayo Choir na Siloam Choir Bagiye Gahurira mu Giterane Cy’Amateka

Itorero ADEPR Gatenga, binyuze muri Elayo Choir, ryateguye igiterane gikomeye cyiswe “Tuzakorera Uwiteka Live Concert”. Iki giterane kizaba kuva ku wa 12–14 Ukuboza 2025, kikazabera muri ADEPR Gatenga, aho hitezwe imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igiterane cyihariye kigamije gushyira hamwe abizera mu mwuka wo gushima no gukomeza umurimo w’Imana mu buryo bwagutse.

Korali Elayo ni korali irangwa n’umwuka w’ibyishimo no kuramya Imana, ubu igeze kure imyiteguro y’iki giterane kizaba ari igiterane kiri ku rwego rwo hejuru. Elayo Choir yatangaje ko iri ari igihe cyo guha Imana icyubahiro no gusezera umwaka mu mwuka w’ibyishimo n’ishimwe.

Muri iki gitaramo, Elayo Choir yatumiye Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo zayo zifite ubutumwa bukomeza imitima. Ubufatanye bw’aya makorali bwitezweho kongera imbaraga n’ubushobozi bw’iki giterane, dore ko bombi bazwi mu muziki wo guhimbaza Imana mu buryo bw’umwimerere.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko yo muri Yosuwa 24:15, ahavuga ngo: “Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Ni ijambo rifite imbaraga rikangurira imiryango n’abizera guhagarara mu kuri, bakiyemeza gukorera Imana n’umutima wabo wose, cyane cyane muri ibi bihe bisaba gukomeza kwizirika ku Mana.

Byitezwe ko iki giterane kizagaragaramo umuziki mwiza wuzuyemo ubuhanga n’umwuka, ubuhamya butandukanye bwubaka ubugingo, ndetse n’igihe cyihariye cyo gusenga no kwegera Imana. Ni umwanya witezweho guhuza abantu b’imico itandukanye, bakasangira umunezero wo kuramya Imana no gusubizamo imbaraga ubugingo.

Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu, bikaba bitanga amahirwe yo kukitabira yiyongera ku bantu b’ingeri zose. Elayo Choir irakangurira abakunzi b’umuziki wa Gospel, abakristu ndetse n’urubyiruko rwose kugera kuri ADEPR Gatenga kuri iyi tariki, kugira ngo bafatanye kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’ihariye.

Iki ni cyo gihe cyo guhaguruka tugasubira ku nshingano zacu zo gukorera Uwiteka. Elayo Choir, Siloam Choir n’abandi bafatanyabikorwa bafashe umwanzuro wo gutanga iby’ingenzi byose kugira ngo iki giterane kibe icy’ijuru kandi nawe ntuzacikwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *