Hamenyekanye ugomba gusimbura Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa
1 min read

Hamenyekanye ugomba gusimbura Chairman wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa

Mu gitondo cyo ku munsi wejo  nibwo hatangiye gucicikana inkuru zavugaga ko Brig Gen Deo Rusanganwa yakuwe ku nshingano zo kuyobora APR FC, nyuma y’amezi 13 gusa yari ayoboye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Rusanganwa, usanzwe ayobora Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z’u Rwanda, yahawe kuyobora APR FC mu Ugushyingo 2024 asimbura Col (Rtd) Richard Karasira.

Amakuru yaje no kwemezwa na bamwe mu bayobozi bo muri iyi kipe, nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwo butaratangaza icyemezo mu buryo burambuye.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Igihe avuga ko uyu muyobozi wabitangaje yemeje ko nubwo izi mpinduka zamaze gukorwa ariko ko ubuyobozi bw’iyi kipe butaramenyesha abakorera imbere mu ikipe ku mugaragaro

Yaakomeje avuga ko nubwo impamvu z’izi mpinduka zikiri ubwiru ko uwitwa Col (Rtd) Vincent Mugisha, Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, ari we ufashe inshingano by’agateganyo.

Ku buyobozi bwe, imbere mu gihugu iyi kipe yahatwaye ibikombe bitatu bikomeye: Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari.

Ni intsinzi zatumye abafana benshi bamubonamo umuyobozi uzi gutegura no gushyigikira imikorere ya siporo y’Ingabo.

Izi mpinduka zije mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, aho irushwa amanota ane na Police FC iyoboye urutonde, ikaba ikiri inyuma umukino umwe ugereranije n’ayo abandi bamaze gukina.

Kugeza ubu abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje gutegereza itangazo rya APR FC ririmo ibisobanuro birambuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *