James na Daniella  bagiye kumara abantu inyota n’urukumbuzi ku ndirimbo zabo nshya
2 mins read

James na Daniella bagiye kumara abantu inyota n’urukumbuzi ku ndirimbo zabo nshya

Abakunzi ba baramyi James na Daniella Rugarama bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko uyu muryango ukundwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugeze ku butaka bwa Phoenix, muri Leta ya Arizona, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyise Endless Worship Concert. Ibi bibaye nyuma y’urugendo rwabo rumaze hafi umwaka kuva bava mu Rwanda berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bakigera ku kibuga cya Sky Harbor International Airport, bakiriwe mu buryo bushimishije n’abakunzi ba Holi Worship Music, itsinda ryateguye iki gitaramo. Mu mafoto n’amashusho byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo akanyamuneza n’ibyishimo hagati y’aba baramyi n’ababakiranye urugwiro. Byagaragaye ko biteguye gufasha abakunzi babo kurushaho kwegera Imana binyuze mu ndirimbo zubaka imitima.

Abaramyi James na Daniella Bahagurukanye Umwuka w’Ububyutse mu Rugendo Rwabo Rujya muri Arizona

James na Daniella, bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel haba mu Rwanda no hanze yarwo, batangaje ko bishimiye cyane uburyo abakunzi babo bakomeje kubashyigikira ndetse bemeza ko bazatanga ubutumwa bwuzuye ububyutse n’umunezero w’umwuka wera mu gitaramo. Holi Worship Music bavuze ko kuba aba baramyi bitabiriye iki gikorwa ari umugisha ukomeye ku bakunzi b’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Holi Worship Music Yakiriye James na Daniella mu Rukundo Rudasanzwe i Sky Harbor Airport

Iki gitaramo cy’ihariye kizabera ahitwa 1915 W Thunderbird Rd, muri Phoenix, kikazatangira saa cyenda z’amanywa (3:00 pm). Abategura iki gitaramo bavuga ko hitezwe imbaga y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane abafite urugwiro n’urukundo rutigeze rugabanuka kuri aba baramyi bombi.Ni igihe cy’umwaka umwe n’igice hashize James na Daniella batangiye urugendo rwabo rushya muri Amerika, ndetse kuva icyo gihe ibikorwa byabo bikomeje gukurura abakunzi babo benshi ku rwego mpuzamahanga.

James na Daniella Bakiriwe Mu Byishimo Bikomeye i Phoenix Mbere y’Igitaramo cya Endless Worship

Kwitabira Endless Worship Concert kwabo byatangiye kuvugisha benshi, kuko ari ikimenyetso cy’uko impano zabo zigera kure ndetse zifasha benshi ku rwego rwo kwisi.Abakunzi babo bo hirya no hino bakomeje kugaragaza ibyishimo n’imbamutima zidasanzwe, bavuga ko kubona James na Daniella barimo gukomeza umurongo wabo wo kuramya Imana mu mahanga ari icyemezo cy’agaciro n’ubutwari.

Iki gitaramo cyitezweho gukomeza guhamagarira abantu gukomeza kwegerana n’Imana binyuze mu muziki wabo wuje ubutumwa bwizaMugihe James na Daniella batangaje ko baziririmba indirimbo nshya zimwe muzo batigeze bashyira hanze, iyi yabaye inkuru yashimishije cyane abakunzi babo nyuma y’igihe aba baramyi badashyira indirimbo nshya hanze.

Ibyishimo Bikomeye Mu Bakunzi ba Gospel: James na Daniella Basesekaye muri Phoenix ku Gitaramo Gikomeye
James na Daniella umuryango wuzuye Ubuntu bw’Imana, urukundo no kwishimira kwamamaza ubutumwa bwiza kugera kwisi yose

Daniella Umuramyi ukunzwe cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *