Umuramyi Confi afite gahunda yo kuzenguruka I burayi ari kubyina umukunga
Umuramyi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Confi yatangaje ko agiye gukora urugendo rw’ibiterane byo kuramya no guhimbaza Imana mu bihugu by’i Burayi (Europe)mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2026, mu gikorwa yise “Kuramya Bikora ku Mutima w’Imana.
”Ni urugendo rugamije kugeza ubutumwa bw’ihumure, gukomeza ukwizera no kuzamura ibendera rya kristo binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.Iki gikorwa cyateguwe na CONFI kikaba cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abanyamuryango b’amatorero atandukanye batuye mu Burayi, Confi yatangaje ko imyiteguro igeze kure kandi ko ari urugendo ruzatanga ubuhamya n’amahirwe yo kwegera Imana mu buryo bwihariye.

Unuramyi Confi usanzwe agirira ibihe byiza muri Alarm ministries ageze kure imyiteguro y’ibitaramo bye bizabera I Burayi
Mu mashusho n’amafoto yashyizwe hanze ku mbugankoranyambaga za confinhagaragaramo ubutumwa buhamagarira abakunzi b’uyu muramyi kwitegura iki gikorwa gikomeye, ndetse hanatangazwa ko amakuru arambuye ku bihugu n’imijyi bizabereyemo ibi bitaramo bizatangazwa mu minsi ya vuba.
Hari icyizere ko bizaba ibihe byiza byo kuzirikana ineza y’Imana binyuze mu ndirimbo ze zimenyerewe mu kuramya no guhimbaza.Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Confi bavuga ko uru rugendo rw’ivugabutumwa rubaye mu gihe umuziki we umaze gufasha abantu benshi, cyane cyane abari mu mahanga bifuza ibikorwa byo kuramya . Ni urugendo rwitezweho kuba urufunguzo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza kugera kwisi yose.Abategura iki gikorwa bakanguriye abakunzi b’indirimbo z’Imana gutangira kwitegura no kugikurikira ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo amakuru azagenda abageraho ku gihe.

Umuramyi Confi wagize uruhare rukomeye mu gitaramo Iyo niyo data cya Alarm ministries Rwanda cyiswe iyo niyo Data live concert yishimiye urugendo rushya rw’ivugabutumwa mu Burayi
Bavuze ko hazatangazwa uburyo bwo kwitabira n’amatariki iki gitaramo kizaberaho mu bihugu bitandukanye.Mu gusoza, Confi yasabye abakunzi be “kuzigama igihe” kuko Mutarama na Gashyantare 2026 bizaba amezi adasanzwe mu buzima bw’abo byumwihariko abakunda Imana n’umuziki wo kuramya.
Yijeje ko uru rugendo ruzaba umugisha, kandi ruzasiga amateka mu mitima y’abazitabira.Umuramyi Confi usanzwe akunda kubyina umukunga mu Buryo budasanzwe nkuko bigaragara mu ndirimbo ze, byitezwe ho uyu muziki uzaba uri mubigize ibihe byiza byo kuramya Imana.

Aho Confi yataramiye ntihabura umunezero udasanzwe

