Real Madrid yagaragaje ahazaza ha Xabi Alonso
2 mins read

Real Madrid yagaragaje ahazaza ha Xabi Alonso

Real Madrid yongeye kwisanga mu rungabangabo nyuma yo gutsindirwa i Bernabeu na Manchester City ibitego 2-1 mu mukino wa Champions League wabaye ku wa Gatatu.

Nubwo Rodrygo Goes yari yafunguriye Los Blancos amazamu hakiri kare, City yaje kubitesha agaciro mu minota 10 gusa, ibifashijwemo na Nico O’Reilly na Erling Haaland, bituma Madrid itsindirwa mu rugo inshuro ebyiri mu minsi ine gusa.

Nyuma y’umukino, umutoza mukuru Xabi Alonso, nk’uko bitangazwa na Diario AS, yavuze ko nubwo gutsindwa bibabaje, yashimishijwe  n’impinduka n’umurava abakinnyi be bagaragarije mu kibuga.

Yagize ati: “Nta kibi twakwirengera. Twagerageje kugeza ku munota wa nyuma. Twatangiye neza, tubona igitego, ariko hari aho ibintu biba bigoye ku buryo ikosa rimwe rituma ibintu byose bihinduka. Mu minota 10 gusa hakurikiyeho koruneri n’igitutu cya penaliti  twahise dusigara inyuma. Icyakora twakomeje kurwana.”

Alonso yakomeje avuga ko Real Madrid yaburaga gusa kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse, ati: “Twabuze ukunoza ubwiza bwacu mu gukosora amahirwe twari dufite. Ariko ikipe ntiyacitse intege. Kuri buri mukinnyi, nta cyo mbashinja.”

Rodrygo ni we wigaragaje kurusha abandi muri uyu mukino, agaragaza isura nshya nyuma y’igihe kitari cyiza atabona umwanya uhagije.

Alonso yamushimiye cyane, ati: “Ndishimye ku bwo kubona Rodrygo wari umeze neza. Yari amaze iminsi atabona iminota myinshi, ariko uyu munsi yari ku rwego rwo hejuru: yacanganyikirije ba myugariro, atsinda igitego, agaragaza icyizere gishya. Ni inkuru nziza kuri twe.”

Ku bijyanye n’ahazaza hamwe n’igitutu, cyane ko Real Madrid imaze gutsinda imikino ibiri gusa muri umunani iheruka, Alonso yavuze ko adatekereza ku kazi ke, ahubwo atekereza ku mukino ukurikiyeho.

“Icyo nibandaho ni umukino utaha. Madrid iruta umuntu umwe. Icy’ingenzi ni ikipe, ni abakinnyi, n’uruhare mfite mu kubafasha. Si jye w’ingenzi muri ibi byose.”

Nubwo ibintu bitifashe neza, Xabi Alonso yavuze ko icyizere kigihari, cyane ko abafana n’abakinnyi bakomeje kwishyira hamwe ;aho yemeza ko ari bwo buryo bwa mbere bwo kongera gusubiza Real Madrid ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *