Mohamed Salah ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League
2 mins read

Mohamed Salah ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League

Mu gihe icyuho hagati ya Mohamed Salah na Liverpool gikomeje kwiyongera, amakipe yo muri Saudi Pro League yatangaje ko yiteguye kumwakira, nk’uko byemejwe na Omar Mugharbel, umuyobozi w’iyi shampiyona.

Aya makuru aje nyuma y’uko rutahizamu w’imyaka 33 asizwe ku mukino wa Champions League wabahuje na Inter Milan ku wa Kabiri, nyuma yo kugirana ukutumvikana gukomeye n’umutoza Arne Slot ndetse n’ubuyobozi bwa Liverpool.

Nyuma y’umukino wabaye hagati mu cyumweru gishize, aho Liverpool yanganyirije na Leeds ibitego 3-3, Salah yahamije ko we ubwe ari we ushaka kugerekwamo imyitwarire mibi y’ikipe, anemeza ko umubano we na Slot wajemo urukuta runini.

 Slot we yahakanye ibyo, avuga ko Salah ashobora kugaruka mu ikipe, ariko ntibyahagaritse amakipe yo muri Arabia gukomeza kumwifuza.

Mugharbel, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu nama ya World Football Summit yabereye i Riyadh, yemeje ko Salah ari mu bakinnyi bashobora kugana  Saudi Pro League.

Yavuze ko ibiganiro n’abakinnyi bijya mu maboko y’amakipe ubwabyo, ariko ntiyahisha ko umunya-Misiri ari umwe mu nkingi bifuzwa.

Nubwo hari amakipe amwifuza, si bose bamwemera. Ben Harburg, umwe mu bayobozi ba Al-Kholood, yavuze ko Salah adahura n’ibikenerwa byo muri shampiyona yabo, ndetse ashimangira ko gukinisha Vinicius Jr wa Real Madrid byaba ari amahitamo meza kurushaho.

Ku bwe, imyaka ya Salah n’imyitwarire ye iherutse kumunengwaho byatuma adahuza na gahunda z’iterambere z’aya makipe ashaka abakinnyi bakiri bato.

Ibi bibazo byatumye n’abahoze muri Liverpool barimo Steven Gerrard, wahoze ari kapiteni wa Liverpool, bavuga amagambo akomeye ,aho yavuze ko Salah yagize amarangamutima arengeje urugero ubwo yavugaga iri jambo ryatumye ibintu byiyongera.

 Gerrard yahuje ibi n’ibyabaye kuri Luis Suarez mu 2013 ubwo yahanganye na Brendan Rodgers, ariko nyuma akagaruka mu ikipe mbere yo kwerekeza i Barcelona.

Kuva yagera muri Liverpool mu 2017 avuye muri Roma, Salah yabaye umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gutwara Premier League ebyiri no kwegukana Champions League ya 2019.

Gusa uyu mwaka ntiwamutangiye neza, kuko afite ibitego bine gusa mu mikino 13 ya shampiyona, Liverpool ikaba iri ku mwanya wa 10.

Liverpool iritegura kwakira Brighton ku wa Gatandatu, mbere y’uko Salah yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Misiri yitegura Afcon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *