Arne Slot na Mohamed Salah bahisemo inzira y’ibiganiro
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agomba kugirana ikiganiro cyihariye na Mohamed Salah kugira ngo hamenyekane niba uyu rutahizamu azagaragara mu mukino wo ku wa Gatandatu ubwo Liverpool izaba yakiriye Brighton kuri Anfield.
Ibi bibaye nyuma y’uko Salah abwiye itangazamakuru ko yumva yaratereranywe n’ikipe ubwo Liverpool yagwaga miswi na Leeds ku wa Gatandatu ushize. Byakurikiwe no kuba atarimo mu rutonde rw’abakinnyi bagiye gukina na Inter Milan mu mukino wa Champions League ku wa Kabiri.
Salah, ufite imyaka 33, yabwiye abanyamakuru i Elland Road ko yikoreye umutwaro ukomeye kubera umwanya afite mu ikipe, avuga ko atumva impamvu yicazwa mu mikino ikomeye.
Slot we yagize ati: “Mu gitondo ndicarana na Mo tuganire. Icyo tuganiriye nicyo kizagena uko ibintu bizagenda ku wa Gatandatu.”
Liverpool irakira Brighton saa cyenda z’amanywa ishaka gusubira mu murongo mwiza nyuma yo kunganya imikino ibiri yikurikiranya muri Premier League.
Nubwo Salah ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe, amaze imikino ibiri muri itatu ishize ari ku ntebe y’abasimbura atinjijwe mu kibuga na rimwe.
Uyu Munyamisiri ufitanye amateka akomeye na Liverpool amaze kuyitsindira ibitego 250 mu mikino 420, ariko muri uyu mwaka ntaragira umusaruro usanzwe.
Aheruka gukina ku wa 3 Ukuboza ubwo Liverpool yanganyaga na Sunderland, akinjira mu kibuga asimbuye. Aheruka kubanza mu kibuga ku wa 26 Ugushyingo mu mukino wa Champions League batsinzwemo na PSV Eindhoven.
Slot yavuze ko nyuma y’uwo mukino wa Sunderland habayeho ibiganiro byinshi hagati ye na Salah ndetse n’abahagarariye uyu mukinnyi. Ibyo biganiro ngo byari bigamije gushaka uburyo impande zombi zasubira ku murongo.
Salah ateganya guhaguruka ku wa Mbere ajya gukinira Misiri mu gikombe cya Afurika (AFCON). Bitewe n’uko ikipe ye izitwara, ashobora kutagaruka Liverpool mbere y’itariki 18 Mutarama, ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma.
